Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Ingabo Z’Ibihugu Bya EAC Zigiye Kwitoreza Mu Rwanda

Published

on

Abasirikare bahagarariye abandi bo muri EAC bagiye kwitabira Ushirikiano Imara 2023 ( Ifoto@RDF)

Guhera kuri uyu wa Mbere Taliki 16, Mutarama, 2023 mu Rwanda hatangijwe imyitozo ikomatanyije ihuriza hamwe ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Ni imyitozo ngarukamwaka bita “Ushirikiano Imara” iyi ikaba ari iy’umwaka wa 2023.

Ibihugu bigize uyu muryango bisimburana kuyakira.

Mu myaka ibiri ishize, byari bigoye ko iyi myitozo iba kubera ko isi yose n’ibihugu bya EAC by’umwihariko byari bigihanganye no kwirinda COVID-19.

Imyitozo ya Ushirikiano Imara 2023 ibaye mu gihe ibihugu byo muri aka Karere byohereje umutwe w’ingabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhashya inyeshyamba zahagize indiri.

Uyu mutwe bise East African Force uyobowe n’umunya Kenya ufite ipeti rya Jenerali.

Umwe mu mitwe y’inyeshyamba ukomeye ni M23.

Ivuga ko irwanira ko abaturage ba DRC b’abanya Mulenge babona uburenganzira mu gihugu cyabo ariko  M23 ikavuga ko Guverinoma y’i Kinshasa itabikozwa.

Undi mutwe ni FDLR ugizwe n’abasize bakoze cyangwa abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Raporo zitandukanye zirimo iz’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Human Rights Watch zemeza ko FDLR ikorana bya hafi n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.

Amahanga ahanze amaso ingabo za EAC zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo arebe niba zizashobora guhangamura imitwe irenga 100 imaze hafi imyaka 30 yaracibiye ibintu mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Major Gen Andrew Kagame wo mu ngabo z’u Rwanda

Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi zaje muri iyi myitozo

Abasirikare bakuru bazaba bayoboye iyi myitozo

Abayobozi bakuru b’ingabo zitabiriye Ushirikiano Imara 2023

Advertisement
Advertisement