Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Qatar Zikomeje Gutsura Umubano

Nyuma y’inshuro nyinshi abagaba bakuru mu ngabo z’u Rwanda n’iza Qatar bahura, kuri uyu wa Mbere taliki 27, Kamena, 2021  umugaba w’ingabo z’u Rwanda  zirwanira mu kirere Lt Gen Jean Jacques Mupenzi nawe yakiriye mugenzi we ushinzwe ibikorwa mu ngabo za Qatar witwa Major Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani.

Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Hamwe n’abagize itsinda ayoboye, kuri uyu wa Mbere basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Hari ubutumwa yatanze
Ati: ” Mbabajwe n’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse”

Biteganyijwe ko bazasura Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Kuwa Gatatu taliki 29, Kamena, 2022 nibwo we n’abo bazanye mu Rwanda bazarangiza uruzinduko rwabo rw’iminsi itatu.

N’ubwo ibyo uyu muyobozi mukuru mu ngaboza Qatar yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere bitatangajwe, kuba ingabo za Qatar zimaze iminsi ziganira n’iz’u Rwanda ni ikindi gifitiye akamaro ibihugu byombi mu mibanire y’ibihugu ishingiye ku gisirikare.

Babyita ‘Military Diplomacy.’

Ikigo cya gisirikare cya Gako kiri mu Karere ka Bugesera, aka kakaba ari akarere kari kubakwamo ikibuga cy’indege u Rwanda rufatanyijemo na Qatar.

Hashize amezi ane Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umugaba mukuru w’ingabo za Qatar witwa Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed  bin Aqeel Al Nabit. Nawe yari yaje mu ruzinduko rw’akazi.

Mbere y’uko yakirwa na Perezida Kagame, yari yabanje gusinyana amasezerano y’ubufatanye  na bagenzi be bayobora ingabo z’u Rwanda.

Ni amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare harimo n’amahugurwa.

Umubano w’u Rwanda na Qatar uri ku ntera nziza kandi mu nzego nyinshi.

Hari Ku Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 ubwo Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yasuraga mugenzi we uyobora ingabo za Qatar  Lieutenant General Ghanem bin Shaheen al-Ghanem bagirana ibiganiro.

Indege y’intambara yitwa Hercule ariko ishinzwe gutwara izindi nka Kajugujugu. Ni imwe mu zindi za Qatar

Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Gulf Times icyo gihe cyanditse ko abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku  mikoranire igamije inyungu z’ibihugu byombi kandi zirambye.

Baganiye kandi uko iyo mikoranire yatezwa imbere.

Ibiganiro bagiranye byitabiriwe  n’abandi basirikare bakuru mu ngabo za Qatar.

Mu minsi micye yakurikiye ho ni ukuvuga Taliki 07, Mutarama, 2021, Umugaba mukuru w’ingabo za Qatar Lt Gen Ghanin Bin Shaheen Al –Gahnim nawe yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura.

Kubera ko Qatar  ifite imigabane ingana n 49% by’imigabane y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera bigaragara ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha mu guteza imbere ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Bizakorwa binyuze mu kubakira u Rwanda ubushobozi bwo kuba nta mwanzi wavogera ikirere cyabwo.

Qatar ntiyakwemera ko ahantu yashyize ubukungu bwayo hagira uhavogera.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Qatar cyane cyane ushingiye k’ubufatanye mu by’ingabo zirwanira mu kirere, Perezida Kagame aherutse guha ipeti rya Colonel uwitwa  Bernard Niyomugabo ahita anamuha ‘inshingano nshya’ zo guhagararira ubufatanye by’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Doha muri Qatar.

Col Bernard Niyomugabo yari asanzwe ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Mu bufatanye bwa gisirikare busanzwe kandi, muri Mutarama 2021 hari ba Ofisiye babiri ba RDF barangieje amasomo y’abapilote muri Qatar.

Abo ni Su-Liyetona Eloge Nyiringango na Su-Liyetona Josia Rugema, basoje amasomo muri Al Zaeem Air College muri Qatar hamwe n’abandi banyeshuri 85.

Amafoto: RDF& Qatar Emir Air Force Flickr

Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Qatar Yahuye Na Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version