Ingabo Z’U Rwanda Zabohoye ‘Bidasubirwaho’ Agace Ka Awasse Muri Cabo Delgado

Kugeza ubu mu buryo budasubirwaho, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique birukanye abarwanyi ba Al Qaeda bari birigaruriye Agace ka Awasse kari mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

Nyuma yo kuhigarurira, babyeretse abasizirikare bo mu ngabo z’ibindi bihugu biri muri kiriya gihugu kugira ngo bijye ku mugaragaro.

Igikorwa cyo kumurikira ziriya ngabo ko RDF n’ingabo za Mozambique zigaruriye hariya hantu kitabiriwe n’abakuru b’ingabo z’ibi bihugu bari muri kariya gace hiyongereyeho abakuru b’ingazo za Botswana na Zimbabwe.

Hari kandi n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu n’itangazamakuru mpuzamahanga.

- Advertisement -

Muri iki gihe uruganda rutunganya amashanyarazi muri kariya gace rwari rwarigaruriwe na bariya barwanyi ruri mu maboko ya Leta ya Mozambique n’ubwo bwose rwangijwe na bariya barwanyi.

Mu minsi ishize Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yari aherutse kuvuga akazi kazijyanye kari kugenda neza kandi ko bagakomeje.

Zasize zitwitse iki gikoresho cy’amashanyarazi
Kariya gace nta mashanyarazi gafite muri iki gihe
Abasirikare beretswe uko akazi kakozwe
Umwe mu basirikare ba Mozambique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version