RDF yasohoye itangazo kuri uyu wa 24, Nzeri, 2025 rivuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wayobye ajya mu Burundi, atabigambiriye.
Iryo tangazo rigira riti: “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.”
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa ‘dipolomasi’ bushoboka ikorane na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.
Iri tangazo rije rikurikira iryari ryasohowe n’ingabo z’u Burundi ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi, akavuga ko yari yayobye.
Uburundi buvuga ko uwo musirikare yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.