Ingabo Z’U Rwanda ‘Ziherutse Kurasana’ N’Iz’U Burundi

Ku Cyumweru gishize(hari tariki 28, Gashyantare, 2021) ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zararasanye hagira izikomereka ku mpande zombi. Ubuyobozi ku mpande zombi bwirinze kubitangaza ndetse burakomakoma kugira ngo bidahinduka intambara yeruye.

Imirwano yabaye ku Cyumweru yabaye agatotsi hagati y’ibihugu byombi byari bimaze iminsi bikora uko bishoboye kugira ngo umubano wabyo wongere ube mwiza nk’uko byahoze.

Intandaro…

Jeune Afrique yanditse ko intandaro y’iyi mirwano yabaye abarwanyi ba FDLR na FLN bari ku butaka bw’u Burundi. Abo barwanyi bari bamaze iminsi mike bavuye i Burundi bagaba igitero mu Rwanda barangije basubira i Burundi.

- Advertisement -

Ku Cyumweru tariki 28, Gashyantare, 2021 ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zikurikiye bariya barwanyi bashinze ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

Bariya barwanyi  bari bacengeye binjira muri Nyungwe ariko ingabo z’u Rwanda zirabavumbura zibasunika zibasubiza iyo baturutse.

Mu gusunika bariya barwanyi, ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’u Burundi, abasirikare b’u Burundi batangira kuzirasa.

Hakurikiyeho imirwano yamaze igihe gito hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zigize batayo ya 221 n’iya  411.

Abari bayoboye ingabo z’u Burundi muri iyo mirwano bahamagaye mu buyobozi bukuru bwabo i Gitega ngo baboherereze abandi basirikare(umusada), nabo baboherereza abasirikare bo muri batayo ya 60 n’iya 61 bari hafi aho bitegura kujya muri Amisom( Misiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kugarura amahoro muri Somalia.).

Abakuru b’iperereza rya gisirikare ku bihugu byombi nibo babihosheje…

Nyuma yo kubona ko ibintu bikaze kandi bishobora kuvamo imirwano ikomeye kurushaho, abasirikare bakuru bashinzwe iperereza rya gisirikare ku mpande zombi, barahamagaranye bemeranya ko bahosha iyo mirwano.

Abo ni Col Erenst Musaba ku ruhande rw’u Burundi na Brig Gen Vincent Nyakarundi ku ruhande rw’u Rwanda.

Aba bagabo muri Kanama, 2020 bahuriye i Nemba mu Bugesera baganira uko ibihugu byombi byakwirinda icyatuma bigirana ubushyamirane bwa gisirikare.

Gen Nyakarundi w’u Rwanda na Col Musaba w’u Burundi(uwa kabiri uvuye i bumoso) ubwo bahuriraga i Nemba mu Bugesera

Icyo gihe kandi hari Col Léon Mahoungou  uyobora  ‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM), rumwe mu nzego za ICGLR rushinzwe kureba ko nta gihugu kivogera ikindi.

Umwe  mu basirikare b’u Burundi yabwiye Jeune Afrique ko hari abasirikare batandatu bakomeretse ariko ko ntawapfuye.

Ku runde rw’u Rwanda nta makuru aramenyekana.

Ingabo z’u Rwanda zarangije gusubiza inyuma abarwanyi ba FDLR na FLN zigaruka mu Rwanda, hanyuma ingabo z’u Burundi zikomeza kwirukankana abo barwanyi.

Nta gihe kirekire cyari gishize ba basirikare bakuru twavuze haruguru bahagarariye ubutasi bwa gisirikare ku mpande zombi bongeye guhura.

Col Erenest Musaba yakiririye Brig Gen Vincent Nyakarundi mu Cibitoke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version