Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Ifoto yerekana uko drones za kiriya kigo zikora. Yavanywe kuri rubuga rwacyo rwa murandasi.

Mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera hatangijwe uburyo gutera imiti yica imibu mu rwego rwo kurwanya malaria. Uyu muvuno uvugwaho kugirira akamaro abatuye Umujyi wa Kigali bityo bikaba byanafasha abatuye Akarere ka Bugesera.

Iyi mikorere yatangijwe n’ikigo kitwa Charis UAS Ltd ku bufatanye n’ikigo  cy’ubuzima, Rwanda Biomedical Center, RBC.

Bikorwa kandi ku nkunga y’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Ubusanzwe izi ndege nto z’ikoranabuhanga zikora no mu kuhira, gutanga amaraso hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu guteza imbere ibindi bice by’ubuzima bw’igihugu.

Ibyo gutera imiti mu bice birimo imibu myinshi mu Murenge wa Ruhuha wa Bugesera byatangijwe tariki 29, Kanama, 2025.

Imibare iherutse gutangazwa na RBC ku miterere ya malaria mu Rwanda yashyize Akarere ka Bugesera ku mwanya wa gatatu mu kurwaza abaturage malaria, kakaza inyuma ya Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibarura ry’abarwaye iyi ndwara muri Nyakanga, 2025 ryerekana ko mu Rwanda hose bari 90,000; abo mu Karere ka Bugesera bakaba  6,386.

Aka Karere niko ka mbere mu Rwanda gafite ibiyaga byinshi kuko ari icyenda mu gihe mu Rwanda hose habarirwa ibiyaga 100, ariko Intara y’Uburasirazuba ikaba igira ibirenga 30 yonyine.

Ibishanga bikikije ibyo biyaga nibyo ndiri ikomeye y’imibi iruma ababituriye ikabatera malaria.

Bumwe mu buryo Leta y’u Rwanda ikoresha mu kuyirwanya ni ugutera imiti yica imibu aho mu bishanga bityo ntiyororoke.

Hari umuturage wo muri Ruhuha witwa Innocent Harerimana wabwiye bagenzi bacu ba IGIHE  ko bizeye ko imiti izaterwa na drones izagira uruhare runini mu kubarinda iriya ndwara ikunze kwica abana bato n’abagore batwite iyo batinze kuyivuza.

Ati “Malaria yari yaraturembeje cyane kubera ko twari dutuye hafi yo mu bishanga kandi akenshi usanga imibu ari ho ituruka ikaturuma”.

Yemeza ko we na bagenzi be bazakomeza gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda kurumwa n’imibu, burimo kurara mu nzitiramibu, gukura ibihuru hafi y’urugo, gukinga amadirishya n’inzugi butangiye kwira n’ibindi.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera avuga ko malaria iri mu ndwara zizonga abaturage be.

Nawe yemeza ko gukoresha drones mu kurwanya imibu bizagira ikintu kinini bitanga mu kurinda abantu kurumwa n’imibu.

Ashima ko uburyo bushya bwatangijwe, buzunganira ubwari busanzwe.

Ati: “Hari uburyo twari dusanzwe twirindamo malaria ariko hagiye kwiyongeraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya drones muri urwo rugamba dusanzwe turimo. Icyo bije guhindura mu by’ukuri ni [ukwicira imibu mu bishanga] kuko iyo duteye mu nzu umuti wo kuyica usanga iba yaramaze gukura ivuye aho yororokeye igatangira gutera malaria.”

Dr. Emmanuel Hakizimana uyobora ‘agashami’ gashinzwe kurwanya imibu ikwirakwiza malaria muri RBC avuga ko hamwe muho bahoza amaso ari muri Ruhuha.

Yatangaje ko mu mwaka wa 2015 we na bagenzi be bakoze ubushakashatsi basanga imyinshi mu mibu itera abaturage malaria ikunda gutera amagi yayo mu bishanga bihingwamo umuceri.

Ahandi ni mu ngo cyane cyane ahakunda kureka amazi.

Yemeza ko mu gukoresha drones zitera imiti yica imibi hari ikintu kigaragara bizafasha mu kurwanya iriya ndwara.

Dr. Hakizimana avuga ko gukoresha ‘drones’ mu gutera umuti wica imibu bizakuraho imbogamizi zo ‘kutagera neza’ aho imibu yororokera.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria mu kigo Charis UAS, Kamali Karenzi Paul yatangaje ko hari indi mirenga ya Bugesera bazakoreramo icyo gikorwa.

Ati: “Uyu mushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya malaria uzakorerwa mu mirenge ine yo mu Bugesera, gusa tuzahera  muri Ruhuha aho tuzatera imiti irwanya malaria kuri hegitari zirenga 93 mu bishanga bihingwamo umuceri.”

Kuri we, gukoresha drones bizakemura byinshi birimo kugeza umuti ahantu abantu batageraga nno gukoresha igihe gito kubera ko ubusanzwe ahantu umuntu yateraga umuti umunsi wose bizajya bitwara drone igihe cy’iminota icumi gusa.

RBC igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri Gashyantare, 2025, mu Rwanda hose abantu 657,365 barwaye malaria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version