Ingabo Z’u Rwanda Zikomeje Umurunga Uzihuza N’Iz’u Buholandi

Muri iki gihe gukomera k’uyu murunga biherutse kugaragazwa n’urugendo abasirikare 150 bo mu Bwami bw’u Buholandi bari gukorera mu Rwanda.  Baje gufatanya na bagenzi b’u Rwanda mu myitozo ya gisirikare.

Umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi watangiye mu mwaka wa 2005 ubwo abayobozi bakuru mu ngabo z’ibihugu byombi basinyaga amasezerano y’ubufatanye.

Abasirikare 150 b’u Buholandi bari mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Bazafatanya na bagenzi babo mu myitozo ya gisirikare n’amasomo ya gisirikare bitangirwa mu kigo cya  gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

- Kwmamaza -

Ni imyitozo yatangiye tariki 28, Ugushyingo ikazarangira tariki 22, Ukuboza, 2021.

Yiswe ‘Field Training Exercise’ ikaba yatabiriwe n’abasirikare bo ku mpande zombi batoranyijwe mu bandi barwanira ku butaka.

Abasirikare b’u Buholandi bari muri iriya myitozo basanzwe bari muri Batayo ya 44 irwanira ku butaka.

Ubwo yabahaga ikaze mu Rwanda, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda witwa Matthijs Wolters yababwiye ko kimwe mu bintu biteye agahinda byabaye mu Kinyejana cya 20 ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Matthijs Wolters yababwiye ko kuba ingabo zahoze ari iz’Inkotanyi zarayihagaritse ubwabyo ari ikintu izindi ngabo zagombye kuzigiraho.

Ati: “ Mureke ayo masomo azagume mu mitima yacu ntibizibagirane.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,  RDF, Col. Ronald Rwivanga yashimye ko u Buholandi bukomeje gukorana n’u Rwanda mu nzego za gisirikare, haba mu myitozo, amahugurwa asanzwe no mu bindi.

Col Rwivanga yashimiye u Buholandi ko bufasha ingabo z’u Rwanda iyo zikeneye kugeza ibikoresho bya gisirikare n’iby’ubutabazi aho ari ho hose zoherejwe kugarura amahoro.

Kuri uyu wa Mbere, bariya basirikare b’u Buholandi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rwa Kigali nirwo rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi hafi ya bose biciwe mu cyahoze ari Ville de Kigali.

Ni imibiri irenga 200 000. Nirwo rusurwa n’abantu benshi mu Rwanda.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Buholandi yasinywe tariki 14, Kamena, 2005.

Ambasaderi Matthijs Wolters aha ikaze abasirikare b’igihugu cye mu Rwanda
Basuye Urwibutso rwa Gisozi
Barebye mu mashusho akaga Abatutsi bahuye nako muri Jenoside yabakorewe

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version