Kuri uyu wa Mbere tariki 29, Ugushyingo, 2021 ubuyobozi bwa RDB n’ubwo Pariki y’Akagera byeretse abanyamakuru inkura 30 ziswe ko zera ziherutse gukurwa muri Afurika y’Epfo zikaza gutuzwa mu Rwanda.
Ni urugendo zakoze rureshya n’amasaha 40.
Mbere y’uko zurizwa indege zabanje gusinzirizwa kugira zize zitekanye.
Ku wa Gatandatu tariki 27, Ugushyingo, 2021 nibwo zageze i Kigali mu masaha y’igicamunsi.
Muri Afurika y’Epfo:
Zigeze i Kigali zakiranywe ‘ yombi’
Inkura 30 zigeze mu Rwanda zururukijwe indege bazishyira mu makamyo manini bazishakira Polisi iraziherekeza kugera muri Pariki y’Akagera.
Mu nzira hari hateguwe abantu bakenyeye baritera kugira ngo bazakire kandi bashimire n’abagire uruhare mu kuba zarazanywe mu Rwanda.
Nyuma y’umunsi umwe zigeze mu Rwanda, itsinda ry’abanyamakuru barenga 15 beretswe izo nyamaswa zibarirwa mu nyamaswa eshanu zitagomba kubura muri Pariki ziba mu bisiza.
Izo nyamaswa z’ubwoko butanu zitagomba kubura muri ziriya pariki ni: Intare, Inkura, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.
Bazita Big Five.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Ariella Kageruka yabwiye abanyamakuru ko ziriya nkura zizafasha mu kuzamura ingano y’amadovize u Rwanda rukura mu bukerarugendo.
Ati: “ Akamaro kazo ni rusange kuko iyo tuzanye ubwoko bushya muri Pariki bituma usura pariki abona amoko y’inyamaswa atandukanye. Ni ngombwa ko umushyitsi usuye Pariki abona inyamaswa zose yifuza.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, buvuga ko ari ubwa mbere mu mateka habayeho kwimura inyamaswa za rutura nk’inkura zigera kuri 30 icyarimwe.
Inkura zera ziri mu nyamaswa zamaze igihe kinini zugarujwe naba rushimusi bazicaga bashaka amahembe yazo ahenda cyane.
Ba rushimusi benshi barazica amahembe bakajya kuyagurisha muri Aziya.
Inkura zera zageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize.
Zaje zisanga izindi nkura zirabura zazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.
Zaba izaje mu mwaka wa 2017 zaba n’iziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera zose zaje ku bufatanye n’Ikigo Howard G. Buffett Foundation.
Izaje mu Rwanda mu mwaka wa 2017 zaje nyuma y’uko hari hashize imyaka 10 nta nkura n’imwe iba mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2019 hari izindi nkura eshanu zazanywe muri Pariki y’Akagera zivanywe muri Repubulika ya Tchèque.
Inkura zera ni nyamaswa bwoko ki?
Inkura zera ni zo nkura nini mu bugari kurusha izindi.
Abahanga bazihaye izina ry’ubushakashatsi bita Ceratotherium simum.
Hari bamwe muri bo bavuga ko inkuru yera iri mu bwoko bw’inyamaswa zifitanye isano n’inzovu hakurikijwe ikwiyuburura kw’ibinyabuzima( evolution).
Ni inyamaswa irusha ibilo imvubu.
Inkura yera igira igihimba kinini, umutwe munini, n’ijosi rigufi.
Zikunda kuba ahantu haba ubwatsi buto, ahantu barambuye.
Ikunda kunywa amazi menshi k’uburyo inywa amazi kabiri ku munsi iyo igize amahirwe ikayabona hafi.
Iyo amazi ari macye, inkura ishobora kubyihanganira hagati y’iminsi ine n’itanu.
Impamvu yitwa ‘White’, Inkura Yera.
Ubusanzwe ziriya nkura nta hantu na hamwe wasanga ibara ryera. Izina White ry’Icyongereza ryakomotse ku ijambo ‘Wijd’ ryo mu rurimi Afrikaan rukoreshwa muri Afurika y’Epfo, rukaba rushamikiye ku Kidage. Mu guhererekanya imvugo ririya zina ryahindutse ‘White’.