Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’Uburundi Zongejwe Amezi Atandatu Muri Somalia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Z’Uburundi Zongejwe Amezi Atandatu Muri Somalia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2025 10:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare b'Uburundi muri Somalia
SHARE

Ubuyobozi bwa Afurika yunze ubumwe bwanzuye ko ingabo z’Uburundi zisanzwe zikorera muri Somalia mu rwego rwo kuhagarura amahoro zihaguma andi mezi atandatu.

Ni zimwe mu ngabo za Afurika ziri muri iki gihugu kidafite amahoro guhera mu mwaka wa 1991.

Ingabo z’Afurika yunze ubumwe zigize icyiswe AUSSOM( Mission de soutien et de stabilisation de l’Union africaine en Somalie) zagiye muri iki gihugu ngo zigifashe guhangana n’abarwanyi ba Al Shabaab, umutwe w’inyeshyamba zifite imbaraga.

Imbaraga zazo zishingiye ahanini ku ikusanya n’isesenguramakuru azifasha mu gukugaba ibitero hirya no hino muri iki gihugu ndetse bimwe bigahitana abakomeye.

Ingabo za Afurika yunze ubumwe ziri muri Somalia muri iki gihe ni iza Uganda( zigizwe n’abantu 4.500), iza Ethiopia( zigizwe n’abantu 2.500), iza Kenya, iza Djibouti ni za Misiri ariko nke.

Inama y’Akanama ka Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro kuri uyu mugabane yaraye iteranye, yanzuye ko ingabo z’Uburundi nazo zikomeza kugira ibirindiro muri Somalia kugira ngo zitere ingabo mu bitugu abandi bagiye yo kuhagarura amahoro.

Umuvugizi wazo Général de Brigade Gaspard Baratuza, ku ruhande rwe, yirinze kwemeza ko koko bemerewe kuguma muri Somalia, gusa avuga ko bitaguye kuhaguma igihe cyose bagezwaho aya mabwiriza mashya.

Yabwiye Burundi Iwacu ati: “ Nta mabwiriza mashya adaciye ku ruhande turahabwa kuri iyo ngingo, ariko turiteguye. Niyo mpamvu abasirikare bacu bakiri yo kugira ngo nababwirwa ko bakomeza akazi, bisange babihagazemo neza”.

Baratuza ariko avuga ko hari ingingo igihugu cye kifuza ko zikwiye kubanza kwemerwa n’Afurika yunze ubumwe.

Zirimo ko igisirikare cy’Uburundi kizemererwa kuhereza muri Somalia batayo ebyiri zirwanira ku butaka hamwe n’indege z’intambara.

Mbere byari biteganyijwe ko ingabo z’iki gihugu zizava muri Somalia bitarenze tariki 30, Kamena, 2025 ariko byabaye ngombwa ko  zihaguma ngo zifashe mu gutuma igihugu gitekana, kikubaka igisirikare na Polisi bishobora guhangana n’ibibazo biterwa ahanini na Al Shabaab.

TAGGED:AbasirikareAfurikaIngaboSomaliaUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashinja DRC Kuzana Abandi Bacanshuro Bo Kuruhungabanya
Next Article Gasabo: Imirenge Ine Ikomeje Kugaragaramo Kwenga Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?