‘Guma Mu Karere’, ‘Kigali Guma Mu Rugo’, Saa tatu, Saa Mbiri, ‘Saa Kumi n’Ebyiri Ba uri Mu Rugo’… izo ngamba zatumye ibintu byinshi bigenda gake ndetse n’urukundo rwa bamwe rurahakonjera! Abo twibandaho ni ibyamamare byo mu Rwanda.
Mbere y’uko ingamba zikazwa hari ibyamamare byari bifite umurava mu rukundo, byitegura kurushinga.
Ingamba zimaze gukazwa bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare bahisemo gusubika ubukwe, abandi barijyana, ndetse hari n’abadafite ikizere ko urukundo rwabo ruzongera kugira ikibatsi.
Mu mpera za 2020 hari ibyamamare byari byarasohoye impapuro zitumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe.
COVID-19 yongereye ubukana, Inama y’Abaminisitiri ifata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage kuyanduzanya bituma hari bamwe babura uburyo bwo gukomeza umushinga wo kubaka ingo.
Ziriya ngamba zatumye urukundo rwa bamwe mu bahanzi ruzamo igitotsi, ubukwe burapfa ubundi buradindira.
Hari ingero:
Gisa Cy’Inganzo:
Ku ya 20 Nzeri 2020 Gisa Cyinganzo yasohoye integuza y’ubukwe bwe avuga ko buzaba tariki ya 1 Mutarama 2021 n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.
Nk’abandi bose icyo gihe yashinze Groupe ku rubuga rwa Whatsapp hahuriramo inshuti ze zagombaga kumushyigikira bakamutwerera uko buri wese yifite.
Ab’inkwakuzi bari batangiye kuyamuha.
Habura iby’umweru bibiri ngo ubukwe bube, abantu batunguwe no kumva ko butakibaye.
Ibi byaje kwemezwa na nyiri ubwite Gisa Cyinganzo avuga ko umukobwa ari we wamunaniye bituma amureka.
Ati “Hari imyitwarire idahura no kubaka. Kubaka ni ikintu gisaba gutekereza. Ntabwo ari ibintu umuntu akina nabyo. Umukobwa yarambonye arankunda nanjye biba uko, gusa ashaka ko twahita dukora ubukwe mu gihe gito. Narabyemeye kuko numvaga nta kibazo, ariko nyuma mbona ko afite imico mibi itari iyo kubaka.”
Akomeza avuga ko yagiye yiga imico y’uriya mukobwa abona ko atari uwo kumubera umugore ndetse ngo n’abo mu muryago we [wa Gisa cy’Inganzo]ntibamwishimiraga.
Bivugwa ko hari igihe Gisa yigeze kumubura, nyuma aza kumenya ko hari undi musore yari yarayobotse.
Imwe mu nshuti z’uyu muhanzi waganiriye na Taarifa avuga ko abantu bari baratwerereye Gisa hagati ya Frw 500 000 na Frw 1 000 000.
Ibi ariko Gisa Cy’Inganzo arabihakana, akavuga ko ntawigeze amutwerera.
Ati: “Wagira ngo bari bazi ko butazaba!”
Fireman yasubitse ubukwe ariko ubu ari kubana n’umukobwa…
Ni umwe mu bahanzi muganira akerura akakubwira ko ubukungu bwifashe nabi muri iyi minsi kubera Guma Mu Rugo.
Uyu muhanzi yatangaje ko Guma Mu Rugo yaje yitegura kurushingana na Kabera Charlotte.
Guma Mu Rugo yasanze Kabera Charlotte kwa Fireman bituma agumayo baribanira.
Umukunzi wa Fireman asanzwe akorera mu Ntara ariko Weekend yagera akaza i Kigali.
Ati: “Guma mu Rugo yamusanze mu rugo, ubu ni ukubyuka tukareba filime, tugateka tukarya byaba byanabuze tukabyihanganira.”
Muri Kanama 2020 nibwo Fireman yateye ivi, yambika impeta y’urukundo umukunzi we witwa Kabera Charlotte. Byari biteganyijwe ko bazajya gusezerana mu murenge tariki ya 3 Mutarama 2021.
Iyo umubajije icyo atekereza ku bukwe bwe nyuma yo gusubikwa aragusubiza ati: “ntabyo azi!”
Gusubikirwa ubukwe hari abo byateje igihombo
Usanase Bahavu Jeannette umaze kwamamara muri sinema cyane muri filime ya ‘City Maid n’Impanga’ yari yaravuye gusezerana mu murenge hamwe n’umukunzi we Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend.’
Indi mihango y’ubukwe bwabo yagombaga kuba tariki ya 17 na 20 Ukuboza 2020 gusa ntabwo byaje kuba kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Aganira n’ikinyamakuru cya Igihe yavuze ko yagize igihombo gikomeye yatewe n’isubikwa ry’ubukwe bwe.
Ati: “Ibintu byose byari gukenera amafaranga twari twarabyishyuye, ntabwo twizeye neza niba abo twayahaye bazadukorera bataduciye andi. Icyo ni igihombo.”
Uyu mukobwa avuga ko bishobora kugorana ko umuntu afata icyemezo cyo kongera gutegura ubundi bukwe nyuma y’icyo gihombo.
Abandi basubitse ubukwe barimo Patient Bizimana n’umukunzi we Karamira uba muri USA.
Uyu muhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateguye ubukwe bwe mu ibanga, ariko biza kumenyekana.
Bivugwa ko yafashe irembo muri Werurwe 2019, ajya gusezeranira mu Karere ka Rubavu nabwo abikora mu ibanga. Hari mu mpera za 2020.
Byari biteganyijwe ko ubukwe buzaba tariki ya 13 Ukuboza 2020. Bukabera muri ERC Masoro hanyuma abatumiwe bakiyakirira muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Ariko ubu byarasubitswe, kubera COVID-19.