Perezida Kagame Ashima Intambwe NEPAD Yateye Mu Myaka 20

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko  Ihuriro NEPAD ryerekanye ibishoboka mu guteza imbere Afurika. Ubu butumwa bukubiye mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 20 NEPAD imaze ishinzwe.

NEPAD( New Partnership in Africa’Development) ni ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bwatangijwe muri 2001 hagamijwe imikorere iganisha ku kugabanya ubukene muri Afurika no kuyifasha kugendana n’iterambere riri ahandi ku Isi.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe washinzwe muri Gicurasi, 2001 uza usimbura Organisation of African Unity.

Nyuma y’amezi make nibwo NEPAD yashinzwe.

- Advertisement -

Perezida Kagame yashimye bagenzi be bayobora ibihugu by’Afurika birimo Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal na Afurika y’Epfo kubera umuhati bashyizemo kugira ngo NEPAD igere ku byo yiyemeje.

Yagize ati: “ Ndashima uruhare rw’Abakuru b’Ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y’epfo kubera ibyo bagejeje kuri NEPAD.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko intego za NEPAD zagezweho kandi ashima ko abayitekereje batigeze batezuka ku mugambi wabo.

Avuga ko ibikubiye mu migambi ya NEPAD ari byo biri no mu ntego z’ivugurura rya Afurika yunze ubumwe, zigamije kunoza imikorere yayo.

Perezida Kagame niwe wari uyoboye Komisiyo yari ishinzwe gutegura ivugurura ry’inzego za Afurika yunze Ubumwe.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yasabye abayobozi b’ibindi bihugu gukomeza imikoranire igamije kugera ku ntego z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe harimo no gushyigikira imikorere y’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika riherutse gutangizwa.

Yashimye Dr Ibrahim Mayaki umaze igihe kirekire ayobora NEPAD kubera ubunyangamugayo n’ubwitange yerekanye mu kazi ke.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version