Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingamba Za Burera Mu Kwikura Mu Ngaruka Za Kanyanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingamba Za Burera Mu Kwikura Mu Ngaruka Za Kanyanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2023 8:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Burera biyemeje gukorana bya hafi ngo bave ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo. Perezida Kagame aherutse kuvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zitumye Burera iba iya nyuma ari uko hagaragara cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( cyarangiye taliki 02, Mata, 2023) abaturage b’Akarere ka Burera bakorera mu tundi turere bahize gushyira hamwe.

Biyemeje kutazongera kugaragara mu mwanya wa nyuma mu mihigo.

Bavuze ko bazabikora binyuze mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abatuye Burera.

Taliki 01, Mata, 2023 ni ubwo abakomoka mu Murenge wa Kinyababa batakihakorea bifatanyije na n’abaturage mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakwamo inzu z’abatishoboye.

Mu kwiyemeza kwabo baniyemeje gusana ubwiherero bwose butameze neza.

Umwe mu baturage b’aho avuga ko guhuza imbaraga n’ibitekerezo ari byo bizabafasha kwesa imihigo, bikabarinda kuguma ku mwanya wa nyuma bari ho.

Ati: “Twababajwe kandi tugerwa isoni no kuba  ku mwanya wa nyuma mu mihigo, ariko ubu dutewe ibyishimo no kubona abavuka muri uyu Murenge bakorera mu tundi Turere barababaranye natwe bakaba baje ngo twifatanye mu gukemura ibibazo bitwugarije twubakira abatishoboye”.

Honorable Nyiramadirida Fortunée wari uhagarariye itsinda ry’abaturage ba Burera ariko batuye mu  Murenge wa Kinyababa, akaba na Komiseri muri  Komisiyo y’amatora avuga ko bicaye barisuzuma bagasanga uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorerwa muri Burera rudahagije.

Byatumye biyemeza kwifatanya n’abaturage mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Ati: “ Umwanya Akarere ka Burera kagize mu mihigo waratubabaje cyane, uyu muganda wateguwe ku rwego rw’Akarere, aho twatekereje guhuza abakomoka muri aka Karere batahakorera  tukishyira hamwe muri buri murenge tukarebera hamwe ibibazo byugarije abaturage tugafatanya nabo kubishakira ibisubizo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa Nshimiyimana Jean Damascène yabwiye UMUSEKE ko bungutse amaboko azabafasha kwesa imihigo neza.

Mu Murenge wa Kinyababa habarurwa ubwiherero 361 bukeneye gusanwa.

Muri bwo hasigaye 39 butarasanwa neza kandi abaturage biyemeje kuba babikoze bitarenze iminsi 30.

Hari abantu 70 bakomoka muri Burera biyemeje gufasha aka karere kuvana mu ngaruka za Kanyanga.

Go back

Your message has been sent

Warning
Warning
Warning
Warning

Warning.

TAGGED:AbaturageBurerafeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Avuga ko Abakoreye Abatutsi Jenoside Batasize Amafaranga Y’Igihugu
Next Article Umuyobozi Mu Bwongereza Ati: ‘Mu Rwanda Si Ahantu Ho Kwishisha’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?