Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2025 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
drones zikomeye z'intambara za Amerika bita MQ-9 Reaper. Ifoto: Air Force >
SHARE

Raporo yasohorewe i Stockholm muri Suède kuri uyu wa Mbere, Tariki 01, Ukuboza, 2025 yagaragaje ko intambara ya Ukraine n’iya Gaza zabaye amahirwe ku nganda zikora intwaro kuko zungutse 5.9% guhera mu mwaka wa 2022 ubwo iya Ukraine yatangiraga muri Gashyantare.

Abantu bibuke ko iya Gaza yo yatangiye hafi mu mpera z’umwaka wa 2023 hari tariki 07, Ukwakira mu mpera z’Icyumweru.

Ibihugu biri muri ntambara ndetse n’imitwe ihaganye nabyo( aha turavuga cyane cyane Hamas na Hezbollah) izo mpande zose zahaye icyashara inganda zikora intwaro zo kwivuna umwanzi ari nako zihitana abasivili kurusha abasirikare.

Ikigo cyo muri Suède kitwa The Stockholm International Peace Research Institute kivuga ko muri iriya myaka, ibigo 100 bikora intwaro ku isi byose hamwe byungutse miliyari $679, ikaba imibare yabazwe kugeza mu mwaka wa  2024, kandi ngo nirwo rwunguko runini ibyo bigo byabonye kuva byitwa byo.

Ibigo byungutse kurusha ibindi muri rusange ni ibyo muri Amerika kuko bigera kuri 39, icya mbere kikaba ikitwa Lockheed Martin, cyakurikiwe n’ikigo Northrop Grumman n’ikindi kitwa  General Dynamics.

Amafaranga byose byungutse akaba ari miliyari $334 angana na 3.8%, gusa ngo yari bwiyongere iyo za Leta ziza kwishyura ibirarane zifitiye ibihugu birebana ahanini no kugura indege z’intambara zihenze cyane bita F-35 zikorwa n’Abanyamerika.

Ibigo 23 muri 26 byo mu Burayi, ukuyemo ibyo mu Burusiya nabyo byarungutse nk’uko Politico ibyemeza, ikemeza ko byose hamwe byungutse miliyari $151 ni ukuvuga izamuka riri ku ijanisha rya 13%, ibi bikaba byaratewe n’uko Ukraine yabiguriye intwaro nyinshi ngo ikomeze guhangana n’igihangange kitwa Uburusiya.

Mu Burayi, igihugu cyungutse kurusha ibindi ni Repubulika ya Tchèque binyuze mu ntwaro zakozwe n’ikigo cyayo kitwa Czechoslovak Group cyagurishije ibifaro byinshi muri Ukraine bituma kinjiza afite ijanisha rya 193% ubaze uhereye igihe intambara ya Ukraine yatangiriye nk’uko byanditswe hejuru.

Hagati aho, Uburayi bufite umugambi wo kongera intwaro bukora, gusa umuhanga witwa Jade Guiberteau Ricard akavuga ko ibyo bifite imbogamizi zo kutabona ibikoresho by’ibanze mu gukora intwaro kuko Ubushinwa hari ibihano nabwo bwafatiye Uburayi kandi rero nibwo bwa mbere ku isi bufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro izi ntwaro zikorerwamo.

Ikindi ni uko hari n’ibigo bibiri by’Uburusiya bikora intwaro byungutse birimo ikitwa Rostec n’ikitwa  United Shipbuilding Corporation byagize urwunguko rwazamutse kuri 23% bingana na miliyari  $31.2.

Mu Burasirazuba bwo Hagati naho intwaro zaraguzwe cyane kuko nk’ibigo bya Israel bikora intwaro byungutse ku kigero cya 16% ni ukuvuga angana na miliyari $16.2.

TAGGED:AmerikafeaturedGazaHamasHezbollahIntwaroIsraelUburayiUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?