Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda yatumye ibishanga uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwahingagamo ibisheke byuzura.
Ingaruka zabaye iz’uko amakamyo apakira ibisheke abura uko agera mu kazi ndetse n’abakozi b’uru ruganda batangira kujya basiba kubera ko imvura yaramukiraga kenshi ku muryango.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’uru ruganda rufunga imiryango mu gihe cy’amezi abiri mu rwego rwo kugira ngo rurebe ko amazi yabanza gukama, imihanda ikongera kuba nyabagendwa.
Biteganyijwe ko uru ruganda rukumbi mu Rwanda rukora isukari ruzongera gufungura imiryango muri Gicurasi, 2024.
Ariko se ingaruka ziraba izihe ku isoko cyane cyane ku bagura isukari nka kimwe mu bigurwa cyane n’abanyamujyi?
Karangwa Cassien ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) avuga ko nta kibazo bizateza kubera ko n’ubundi nta sukari nyinshi u Rwanda rwitunganyiriza!
Yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati: “Kuba uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwafunze nta kibazo cyo kuzamuka kw’ibiciro bizatera kuko n’ubusanzwe uruganda rw’isukari rwa Kabuye rukora 10% by’isukari yose ikenerwa mu Rwanda, bivuze ko 90% isigaye, iva hanze”.
Imvura yatumye muri hegitari 2000 urwo ruganda ruhingaho ibisheke, izisaga 700 zangirika mu mezi asaga atatu ashize bitewe n’imvura.
Ibyo byatumye umusaruro ugabanuka.
Hari imihanda imwe n’imwe igana ku mirima y’ibisheke yangiritse ku buryo imodoka zitwara umusaruro ziwuvana mu mirima ziwujyana ku ruganda nazo zisaya, bityo uruganda ruhitamo kuba rufunze by’agateganyo.
Hagati aho kandi ngo uru ruganda rusanzwe rufunga buri kwezi kwa Mata buri mwaka kugira ngo hakorwe imirimo yo gusukura imashini zarwo.
Mu minsi y’akazi, imashini z’uru ruganda zikora uburaruhuka, amanywa n’ijoro iminsi irindwi mu Cyumweru.
Karangwa yasobanuye ko ibiciro ku isoko bitazahungana muri icyo gihe uruganda rwa Kabuye ruzamara rufunze kuko uretse kuba rusanzwe rukora isukari nke (10% by’ikenerwa mu Rwanda), ibiciro by’isukari ya Kabuye ngo ntibiba bitandukanye cyane n’iby’isukari itumizwa mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba (EAC) cyangwa se itumizwa mu bihugu bihuriye ku isoko rusange rya ‘COMESA’.
Ubusanzwe isukari u Rwanda rutumiza hanze ituruka mu bihugu bya EAC harimo Uganda no muri COMESA, ni ukuvuga muri Zambia na Malawi n’ahandi.
U Rwanda kandi ni umunyamuryango wa EAC na COMESA bityo bikarworohereza mu misoro, hakiyongeraho n’isukari rutumiza mu Buhinde no muri Brazil.
Ibiciro by’isukari y’uruganda rwa Kabuye biba biri hasi ugereranyije n’ituruka mu Karere gusa hakabamo itandukaniro ry’amafaranga make.
Cassien Karangwa yatanze urugero avuga ko niba ikilo kimwe cy’isukari ituruka muri Uganda kigura Frw 1000, ubwo ikilo cy’isukari y’uruganda rwa Kabuye ni Frw 800, bityo ngo itandukaniro rikaba rito( Frw 100- Frw 200)
Ku bijyanye no kuziba icyuho cy’iyo sukari ingana na 10% yakorwaga n’uruganda rwa Kabuye, Karangwa yavuze ko icyo gihe hongerwa ingano y’isukari itumizwa hanze kugira ngo ikomeze kuba ihagije ku isoko.
Hagati aho ariko, ubuyobozi bw’Uruganda rw’isukari rwa Kabuye buvuga ko hari gahunda yo kuzubaka urundi ruganda muri Kayonza.
Muri iki gihe uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 z’ibisheke ku munsi, rukazikuramo toni 50 z’isukari.
60 % by’ibisheke uruganda rutunganya bituruka mu bahinzi basanzwe naho 40% bigaturuka mu mirima y’uruganda.