Ingaruka Zo Gukorera Abaturage Ibyo Batagishijweho Inama, Isoko Ryabuze Abarirema

Mu Karere ka Muhanga hari inkuru ivuga ko abaturage bUbakiwe isoko banga kurirema. Iki ni kimwe mu byerekana ko umuturage w’u Rwanda yagombye kujya abanza kugishwa inama ku bimugenewe kugira ngo azabyiyumvemo bimugirire akamaro.

Mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Muhanga hari inkuru y’uko ubuyobozi bw’aka Karere bwubatse isoko bwibwira ko ari uburyo bwo gufasha abacuruzi n’abaguzi kubona aho bagurishiriza ariko isoko ribura abarirema.

Byaje kuba ngombwa ko abacuruzi bahitamo kujya kugurishiriza ibicuruzwa babyo mu Karere ka Ngororero ahitwa ku Cyome kuko ari ho hari abaguzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabwiye UMUSEKE  ko kubakira isoko ryiza abaturage  byakozwe nk’ibikorwa bikomatanyije  kuko usibye isoko babubakiye n’Ikigo nderabuzima ndetse begerezwa n’ibikorwa bya VUP.

- Advertisement -

Harin’abahawe inka muri gahunda ya Girinka.

Ni isoko ryuzuye mu mwaka wa 2011…

Bava mu Murenge wa Rugengabari bakajya guhaha muri Ngororero basize isoko hafi aho

Hari abaturage bavuga ko kuva ririya soko ryubakwa rikuzura mu mwaka wa 2011, riremwa n’abantu bake cyane.

Ngo ntibarenga ‘abantu 50 ku munsi.’

Iyo abacururiza muri iri soko babuze abakiliya, bahitamo kujya muri Ngororero kuko ari ho babona abakiliya.

Hari umwe wabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ‘Leta ibafashije ahari isoko hashyirwa ikindi gikorwa kibyara inyungu bakagisimbuza ririya soko.

Ngo nta kamaro  ribafitiye.

Mukamana Marcianne wo mu Mudugudu wa Ngando, mu Kagari ka Nsanga yavuze ko hari igihe Ubuyobozi bwigeze gufata ingamba zo gukangurira abaturage kurirema ari benshi bikagera n’ubwo bamwe muri bo babatangira kugira ngo be  kurema iryo mu Ngororero basize iryabo.

Impamvu zituma isoko ryubakwa ntirireme…

Ubusanzwe isoko ni ahantu abacuruzi bahurira n’abaguzi kandi hazwi neza.

Hagombye kuba ari ahantu babereye abacuruzi n’abaguzi kandi rikaba ryitaruye andi masoko kugira ngo bifashe abarituriye guhaha kuko baba bafite amafaranga.

Umwe mu bantu b’inararibonye usanzwe umenyereye iby’amasoko yabwiye Taarifa ko isoko rigomba kuba riri ahantu ridaturanye n’ayandi.

Ikindi ni umunsi isoko riremaho.

Ubuyobozi buba bugomba gushyiraho umunsi wo kurema isoko idakurikira undi munsi irindi soko ryaremeyeho hafi aho.

Ibi byemezwa ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari witwa  Gihana Tharcisse.

Avuga ko kuba hari andi masoko ari hafi y’uyu Murenge nabyo bishobora gukoma mu nkokora abarema isoko ryabo.

Ati “Twatangiye gukora ubukangurambaga bwo kubakundisha iby’ iwabo kuko ibyinshi bambuka Nyabarongo babisize aha muri uyu Murenge.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko  bubakiye abaturage iri soko,  kuko babonaga nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyari gihari icyo gihe.

Iri soko rya Rugendabari ryuzuye ritwaye miliyoni  zirenga 300.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version