Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingendo Nyinshi z’Indege Zahagaritswe Kubera Coronavirus Yihinduranyije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Ingendo Nyinshi z’Indege Zahagaritswe Kubera Coronavirus Yihinduranyije

admin
Last updated: 26 November 2021 9:02 pm
admin
Share
SHARE

Inzego z’ubuzima hirya no hino ku isi zifite amakenga adasanzwe kubera virus ya SARS-CoV-2 yihinduranyije, yahawe izina rya B.1.1.529.

Isesengura ryimbitse ry’ubwandu bwa COVID-19 bugenda buboneka muri Afurika y’Epfo niryo ryagaragaje iyi coronavirus, ariko hari ubwoba ko yamaze gukwira ahantu henshi.

Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko yihinduranya inshuro nyinshi kurusha na Delta, bigatuma biyorohera kwanduza abantu benshi kandi mu gihe gito.

Imaze kugaragara muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu nka Hong Kong mu muntu wari uvuye muri Afurika y’Epfo, muri Israel mu muntu wari uvuye muri Malawi, muri Botswana no mu Bubiligi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko bahangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 yihinduranyije, asaba ibihugu binyamuryango guhagarika ingendo zijya muri Afurika y’Amajyepfo.

Yavuze ko virus yihinduranyije iba ishobora gukwirakwira hirya no hino mu mezi make, ku buryo bikwiye ko u Burayi bukorera hamwe kandi mu buryo bwihuse.

Ati “Komisiyo y’u Burayi uyu munsi yasabye ibihugu binyamuryango kugabanya mu buryo bwihutirwa ingendo ziva mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo mu kugabanya ikwirakwira rya virusi nshya yihinduranyije.”

“Ingendo z’indege zose zijya muri ibyo bihugu zikwiye guhagarikwa kugeza tumaze kumva neza ibyago bishobora guterwa n’iyi virus yihinduranyije. N’abagenzi batahuka bava muri ako karere bakwiye kubanza kujya mu kato.”

Ni ikibazo ngo yaganiriyeho n’abahanga benshi mu by’ubuzima, bashyigikira ibyemezo bigamie gukumira iyo virus.

Yakomje ati “Rwose ikingize bwangu niba utarabikora kandi ukurikize amabwiriza yo kwirinda. Urukingo rwa gatatu rutanga ubwirinzi buruseho. Ni yo mpamvu abanyaburayi bagomba gukoresha amahirwe yose bafite bakirinda.”

Ibihugu byinshi birimo u Bwongereza n’u Buholandi kandi byabaye bihagaritse ingendo z’indege zituruka mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Zimbabwe, Eswatini na Lesotho, mu gihe kuri urwo rutonde ibihugu nk’u Bufaransa, Singapore, u Butaliya na Israel byongereyeho Mozambique.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasohoye itangazo isaba abaturage kurushaho kuba maso, kandi bakihutira kwikingiza mu gihe abahanga bagikora iperereza kuri ubu bwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije.

Kugeza ubu abaturage bikingije muri Afurika y’Epfo ni 24%, mu gihe inkingo zemerewe abantu bose bafite imyaka guhera kuri 12 kuzamura.

Yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa ku wa 28 Ugushyingo 2021 azakoranya inama y’igihugu ishinzwe guhangana na Coronavirus, izatangarizwamo amakuru ya gihanga azaba amaze kuboneka.

Ni nayo izafatirwamo ibyemezo bigomba kubahirizwa ku rwego rw’igihugu.

Byitezwe ko iyi coronavirus ishobora kuzitwa Nu, nk’inyajwi itahiwe y’ikigereki nk’uko Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ugenda utanga amazina kuri izi coronavirus.

TAGGED:Afurika y'EpfoB.1.1.529CoronavirusCOVID-19
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibuga cy’Indege cya Kigali Cyahawe Icyemezo Cyo Kwita Ku Buzima Bw’Abagikoresha
Next Article U Rwanda Rwasubijeho Akato Ku Bagenzi Bose Binjira Mu Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Gukaraba Intoki Byongere Bigirwe Akamenyero Mu Banyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Kabila Yagize Icyo Avuga Ku Bimaze Igihe Bivugwa Na Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?