Umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka yatangaje ko ikigo ayoboye cyageneye ibigo by’Imirenge SACCO Miliyari Frw 30 zo guha abakiliya bazo bafite imishinga mito n’iciriritse ariko ikoze neza, bakazayishyura ku nyungu ya 8% ku mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Intego ya BDF nk’uko abivuga ni ugufasha abakiliya baza Banki na SACCO bashaka gushora imari ariko badafite ingwate, kuyibona.
Ni imishinga, ahanini, mito cyangwa iciriritse iba ikeneye igishoro kidahambaye.
Abazitabwaho muri iyi gahunda ni urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga barimo abahombejwe na COVID-19.
Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda(mu mwaka wa 2020) hari abantu bari bamaze igihe runaka batangije ubucuruzi ariko buza gukomwa mu nkokora no kudacuruza kwakuruwe na kiriya cyorezo cyatumye Leta ibuza abantu gusohoka mu ngo.
Hamwe muho Leta yashyize imbaraga ngo izahure ubukungu bwari bwarahirimye ni mu gushyira amafaranga muri kiriya kigega kugira ngo abo Banki zizeye kubera imishinga ikoze neza ariko badafite ingwate, kizayibatangire.
Vincent Munyeshyaka ukiyobora yaraye avuze ko Leta y’u Rwanda yatanze ziriya miliyari kugira ngo zifashe mu kuzahura ubukungu binyuze mu korohereza ishoramari.
Ati: “Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura ubukungu no gushyigikira ishoramari rishya. Dufite Miliyari Frw 30; muri yo Miliyari Frw 5 zigomba gukoreshwa kuva ubu(Mutarama) kugera muri Kamena 2025, tukazatangira kwakira ubusabe bwa za SACCO mu minsi iri imbere nyuma y’ubukangurambaga turimo”.
Kubera ko ahanini ubucuruzi bukorerwa mu Mujyi wa Kigali, ni ho za Imirenge SACCO zizasaba kandi zihabwe amafaranga menshi yo gutanga izo nguzanyo zizishyurwa BDF ibigizemo uruhare.
Iki kigega gisaba ubuyobozi bwa za SACCO kuzaha inguzanyo imishinga yizwe neza kandi yerekana ko mu ishyirwa mu bikorwa ryayo ibidukikije bizabungwabungwa.
Buri mushinga uzahabwa igishoro kitarenze Miliyoni Frw 5 zigomba kwishyurwa mu myaka itanu, buri mwaka amafaranga akishyurwa ku nyungu ya 8%.
BDF ivuga ko izatangira abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko ingwate yo ku kigero cya 75% yayo basabwe na SACCO.
Ntabwo BDF yirengagije no gutangira ingwate abatse amafaranga mu zindi Banki.
Kuva yashingwa mu mwaka wa 2012, BDF imaze gutanga ingwate ya Miliyari Frw 92, akaba amafaranga yari ahagije kugira ngo ibigo by’imari byemere kuguriza abazigannye amafaranga angana na Miliyari Frw 228.