Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ndetse abemerewe kujya mu nsengero n’utubari mu Mujyi wa Kigali ni abikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye gusa.
Amabwiriza yatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yasimbuye ayari amaze iminsi ine gusa atangajwe n’inama y’abaminisitiri, yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021.
Avuga ko “Hashingiwe ku mibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera, Guverinoma yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego two kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.”
Ni ingamba zigomba gushyirwa wa mu bikorwa mu Gihugu hose uhereye ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021; ariko zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.
Muri izo ngamba harimo ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.
Amasaha y’ingendo yagabanyijweho amasaha abiri kuko zafungwaga saa sita z’ijoro.
Amabwiriza mashya avuga ko ibitaramo by’umuziki, kubyina, konseri n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe. Hakuweho ingingo yateganyaga ko “konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB)”.
Abakozi b’inzego za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.
Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Amabwiriza akomeza ati “Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye Covid- 19.”
Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero hamwe no kwiyakira ndetse n’andi makoraniro, ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 75.
Uyu mubare wagabanyiwe kuko haherukaga kwemezwa abantu 100.
Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Ababiteguye bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba.
Ababyitabiriye kandi bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.
Mu mabwiriza mashya biteganywa ko inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Abitabiriye mama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko mama iterana.
Amabwiriza mashya avuga ko resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Akomeza ati “Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.”
“Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro mu Gihugu hose, ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.”
Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, nayo igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.
Amabwiriza akomeza ati “Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.”
Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.
Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro. Gusa abitabira siporo ikorewe muri izi nzu bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira.
Koga muri za Pisine, ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro.
Naho abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira.
Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 20 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24.
Minisitiri w’Intebe yakomeje ati “Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi, kandi barakangurirwa gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”
Kuri uyu wa Gatanu habonetse abanduye COVID-19 bashya 153, bangana na 0.8% by’ibipimo byafashwe. Imibare y’abandura yazamutse cyane kuko mu minsi irindwi ishize habonetse abanduye bashya 627.
Hari ubwoba ko iri zamuka ry’ubwandu bushya ririmo guterwa na virus yihinduranyie ya Omicron, yamaze kugera mu Rwanda,