Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazasubira Kwiga, Barasabwa Kudacyererwa

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, buvuga ko ku wa Mbere taliki 18, Mata, 2022 ari bwo abanyeshuri bazasubira kwiga.

Ingengabihe y’uko abiga mu Ntara bazafashwa kugera yo itangajwe, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri busaba ababyeyi kutazacyerereza abana kugira ngo bagere aho imodoka zo kubatwara ziri kandi ku gihe.

Impamvu ni uko kuri Stade ya Kigali aho bazahagurukira, mu masaha ya nyuma ya saa sita( 12h00’0) hari ibikorwa by’imikino bizahabera.

Uko ingendo zijyana abana ku mashuri ziteganyijwe

Abanyeshuri bagomba kuba bahageze bitarenze saa tatu za mu gitondo( 9h00am) bagatangira kujyanwa ku ishuri kuko nta modoka izemererwa gutwara abanyeshuri bwije.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko ababyeyi basabwe kutazaha abana amafaranga y’urugendo ari y’igice. Ngo bagomba kubaha ayuzuye ni ukuvuga abajyana n’azabagarura.

Mu rugendo kandi, abanyeshuri basabwe kuzakomeza kwigengesera bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abanyeshuri bagiye gusubira kwiga igihembwe gitaha nyuma y’Ibyumweru bibiri bari bamaze mu kiruhuko cyabayemo ibikorwa birimo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kuri iki Cyumweru kandi ni ukuvuga Taliki 17, Mata, 2022 bazifatanya n’ababyeyi babo kwizihiza Pasika.

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi wa NESA
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version