Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku rupfu kugeza ubu rw’amayobera rw’abasirikare batatu barimo babiri bari mu Mutwe urinda Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto.
Bari mu bagize umutwe udasanzwe witwa Presidential Escort Unit.
Amakuru dufite avuga ko hakekwa ibintu bibiri:
Kwiyahura cyangwa kuraswa.
Icyagaragaye kugeza ubu ni uko hari umwe muri bariya basirikare byagaragaye umutwe we wamennye n’amasasu.
Icyo abashinzwe iperereza bari gukurikirana ni ukumenya ‘niba yarashwe’ cyangwa ‘yirashe.’
Gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bariya basirikare witwa Samuel Ngatia w’imyaka 35 y’amavuko ashobora kuba yirasiye iwe.
Yabaga ahitwa GSU Recce Squad Kenyatta Road Camp.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Kenya witwa Director of Criminal Investigations Officer (DCIO) Bwana Richard Mwaura avuga ko ibyabaye ari ikintu gikomeye kandi kireba umutekano w’igihugu kuko cyabaye ku bashinzwe kurinda Umukuru wacyo.
Umurambo w’umwe muri bariya basirikare wabonetse bwa mbere taliki 11, Mata, 2022, hari ku wa Mbere.
Mwaura ati: “ Iki ni ikintu kireba umutekano w’igihugu. Icyo navuga ni uko koko abo basirikare bapfuye ariko ibindi biracyari mu iperereza.”
Abashinzwe iperereza basanze aho Ngatia yapfiriye hari imbunda nto ya pistol yo mu bwoko bita Jericho Pistol KP irimo amasasu 13.
Bikekwa ko ari yo yirasishije ariko nta raporo idasubirwaho irabitangwaho.
Umurambo we n’indi ya bagenzi be yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Kenyatta University ngo usuzumwe.
Hari indi mbunda kandi yo mu bwoko bwa SMG irimo amasasu 30 basanze mu nzu ye.
Samuel Ngatia yari asanzwe ari mu itsinda ry’abarinda Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto.