Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingingo Y’Uburenganzira Bw’Umwana Bwo Kumenya Se Irashyushye Mu Nteko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ingingo Y’Uburenganzira Bw’Umwana Bwo Kumenya Se Irashyushye Mu Nteko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2025 12:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hari impaka zikomeye ku mushinga w’Itegeko rigenga Serivisi z’ubuvuzi riteganya iby’uko umugore runaka yatwitira undi.

Ibi bivuze ko umwana uvutse muri ubwo buryo, ashobora kumenya cyangwa ntamenye mu buryo bwa nyabwo Se wamubyaye, bamwe mu Badepite bakemeza ko ibyo ubusanzwe bidakwiye.

Impungenge ni nyinshi kuko hari ubwo-nk’uko umwe mu bakora mu muryango Réseau des Femmes witwa Uwimana Xavéline abivuga-ushobora kwishyura umuntu ngo agutwitire ntibikunde cyangwa agasama ariko inda ikavamo, hakibwazwa icyakurikiraho mu gihe bigenze bityo.

Hari abavuga kandi ko ari uburenganzira bw’umukobwa bw’uko yatwita akabyara bitabaye ngombwa ashaka umugabo, hakibazwa niba umwana wavuka muri ubwo buryo ataba abujijwe uburenganzira bwo kumenya Se mu buryo busanzwe nk’uko bigenda ku bandi bana.

Kuri iyo ngingo ariko, Depite Mukarusagara Eliane yagize inama atanga.

Ati: “Uje gusaba intanga, n’iyo atamenya isura y’uwazitanze (physiquément), ariko akamenya amazina ye kuko yaba yaremeye kuyandika ku kintu izo ntanga zibitswemo. Byafasha koroshya ibijyanye no kubyara no mu irangamimerere, ku buryo umwana yandikwa ko ari uwa runaka.”

Abafatanyabikorwa ba Leta mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta nabo bagize icyo babivugaho, bemeza ko hari uburenganzira umuntu agomba kugira kuri iyo ngingo.

Umwe muri bo avuga ko kumenya inkomoko ari uburenganzira ku mwana kandi ko kutabukurikiza byamutera ibibazo birimo no kuzagira agahinda gakabije.

Muramira Bérnard wo mu Muryango Strive Foundation ati: “Niba umuntu ashobora kujya muri Laboratwari agafata intanga gusa akigendera, uwo mwana ashobora kuzagira ibibazo byo kwiheba (depression) kuko azakenera kumenya Se wamubyaye.”

Kuri Depite Mujawabega Yvonne, kugura intanga ntibikwiye kuko atari ibya Kinyarwanda.

Ati: “Ubundi umwana akwiye kugira ababyeyi bazwi, ni byo byiza. Nubwo dushobora kuba turi kureba ibintu bya siyansi n’aba ‘Donors’, tugomba no kuzirikana kirazira z’umuco nyarwanda.”

Umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ni imwe mu mishanga y’amategeko ikora ku buzima bw’abaturage.

Uretse ingingo yo gutwitira undi, uyu mushinga ni nawo urimo ingingo yo kuboneza urubyaro ku ngimbi n’abangavu.

Ukurikije imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, ibikubiye muri uyu mushinga biracyari agateganyo kandi bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, kugeza igihe uzatorwa n’inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, mbere y’uko uhinduka itegeko rigatangazwa mu igazeti ya Leta.

TAGGED:AbadepiteAbanafeaturedGutwitaIntekoRwandaUndi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiririye Mugenzi Wa Guinée Mu Rwuri Rw’Inyambo Ze
Next Article Rome: Papa Azatorwa N’Aba Cardinals 130
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?