Mu murwa mukuru wa Pakistan ari wo Islamabad ubu hari umutekano ukomeye mu gihe intumwa za Amerika ziyobowe na Visi Perezida JD Vance ziri kwitegura kuhahurira n’iza Irani bakaganira uko intambara imaze ukwezi kurenga ibica yahagarara.
Imihanda irimo abasirikare n’abapolisi kandi imyinshi ntikiri nyabagendwa. Mu gihugu hose hatanzwe ikiruhuko cy’iminsi ibiri mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza no guha abantu umwanya wo gukurikirana ibyo biganiro binyuze mu makuru.
Ahazabera ibiganiro harateguwe neza, abashinzwe umutekano bari ku myanya yabo, ndetse n’umuhanda ujya aho hantu wasizwe amarangi mashya y’umuhondo n’umukara ku nkengero zawo.
Nk’abakira ibi biganiro bikomeye hagati ya Amerika na Irani, abayobozi ba Pakistan baragaragaza icyizere, bagashimangira ko ubu bizeye ko ibintu bizagenda neza, impande zombi zikumvikana.
Uyoboye intumwa za Amerika, Visi Perezida JD Vance, na we agaragaza icyizere.
Yagize ati: “Niba Abanyirani biteguye kuganira mu buryo bw’inyangamugayo, natwe turi kwitegura kubakira neza.”
Ariko yanatanze umuburo ati: “Niba bashaka kudukinisha, bazabona ko itsinda ry’abari mu biganiro ritazabifata neza.”
Ntibitangaje rero kuvuga ko hari ibibazo byinshi bikomeye biri imbere.
Izi ni ingingo eshanu zikomeye zigomba kuganirwaho:
Libani.
Ibikorwa bya Isiraheli byo kurwanya Hezbollah ikorera muri Libani birakomeje kandi ibi biri mubyo Irani ivuga ko idashaka. Iki gihugu kivuga ko niba Isiraheli idahagaritse ibyo bitero, bishobora guhagarika ibi biganiro bitaranatangira neza.
Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yanditse kuri X ati:
“Gukomeza ibi bikorwa bizatuma ibiganiro bitagira umumaro.”
Yakomeje agira ati: “Turacyiteguye kurwana. Irani ntizigera ita abavandimwe bayo bo muri Libani.”
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “nta gahenge” ku bijyanye na Hezbollah, ariko nubwo Isiraheli yakomeje gusaba abaturage bo mu Majyepfo ya Beirut kwimuka, nta gikorwa gikomeye kirakorwa.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibikorwa bya Isiraheli muri Libani bizagabanuka, naho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko ibiganiro hagati ya Isiraheli na Libani bizabera i Washington mu cyumweru gitaha.
Ntabwo haramenyekana niba ibyo bizaba bihagije ku ruhande rwa Irani.
Umuhora wa Hormuz
Ikindi kibazo gishobora kubangamira ibiganiro ni umuhora w’ingenzi wo gutwara peteroli witwa Hormuz.
Trump yavuze ko Irani “idakora neza” mu kwemerera ubwato kunyura muri uwo muhora, nubwo yari yabanje kubyemera.
Ati: “Ibi si byo twumvikanyeho!” anashinja Irani kutubahiriza amasezerano.
Ubwato buke cyane nibwo bunyura muri uwo muhora, mu gihe ubundi bwinshi bugifungiye mu kigobe.
Nyuma yo kugenzura uyu muhora w’ingenzi, Irani isa n’ishaka kuwugira uwayo burundu, ikavuga ko ari amazi yayo kandi igashyiraho amategeko mashya agenga ubwato bwemerewe kuhanyura.
Ku wa Kane, iki gihugu cyatangaje inzira nshya zo kunyuramo, ziri hejuru y’izari zisanzwe.
Kvuga ko izi nzira zashyizweho “mu rwego rwo kwirinda ibisasu byo mu mazi bishobora kwangiza ubwato.”
Hari amakuru avuga ko ubwato bumwe bwanyuze muri uwo muhora mu byumweru bishize bwishyuye amafaranga agera kuri Miliyoni $ 2.
Trump yaburiye Irani ko “itagomba kwishyuza ayo mafaranga ku bwato butwara peteroli.”
Intwaro za nikereyeri
Iki ni cyo kibazo gikomeye kandi kimaze igihe kinini.
Trump yavuze ko yatangije igikorwa yise Operation Epic Fury kugira ngo Irani “itazigera igira intwaro za nikereyeri.”
Irani ivuga ko itigeze ishaka gukora bombe ya nikereyeri, nubwo ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bitabyemera.
Ivuga ko ifite uburenganzira bwo gutunganya uranium ku mpamvu z’amahoro nk’uko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.
Mu byo Irani yasabye harimo ko yemererwa ku mugaragaro ubwo burenganzira.
Ku rundi ruhande, gahunda ya Trump ivuga ko Irani igomba guhagarika burundu gutunganya ubwo butare.
Ariko Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze gusa ko Irani “itazigera igira cyangwa ngo igere ku bushobozi bwo gukora intwaro za nikereyeri.”
Byatwaye imyaka myinshi kugira ngo ibihugu bigere ku masezerano yo mu 2015 (JCPOA) yasobanuye neza iki kibazo.
None se impande zombi ziteguye kongera kugirana amasezerano mashya?
Abafatanyabikorwa ba Irani mu karere
Irani ifite umuyoboro w’abafatanyabikorwa n’imitwe iyishyigikiye mu karere, harimo Hezbollah muri Libani, Houthis muri Yemen, Hamas muri Gaza n’indi mitwe muri Iraq.
Ibi byatumye Irani igira ijambo rikomeye mu karere, ikoresha uburyo bwo kwirwanaho iri kure mu makimbirane yayo na Isiraheli na Amerika.
Kuva intambara ya Gaza yatangira mu Ukwakira 2023, iryo huriro ryahuye n’ibitero byinshi ndetse n’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Syria bwaraguye.
Ariko kandi Isiraheli ibona iri huriro nk’ikibi gikomeye” kigomba kurandurwa burundu.
Mu gihe ubukungu bwa Irani buri gusubira inyuma, Abanyirani benshi bifuza ko amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo hanze yagabanywa agakoreshwa mu kuzamura imibereho yabo.
Ariko nta kimenyetso kiragaragaza ko Irani yiteguye kureka abo bafatanyabikorwa bayo.
Kworoherezwa ibihano
Ubutegetsi bwa kisilamu muri Irani bumaze imyaka myinshi buhanwa n’ibihano mpuzamahanga bikomeye.
Irani irasaba ko ibi bihano byose bikurwaho nk’igice cy’amasezerano.
Ku wa Gatanu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Mohammad Bagher Qalibaf, yavuze ko miliyari $120 z’umutungo wa Irani wafunzwe zigomba kubanza kurekurwa mbere y’uko ibiganiro bitangira.
Yavuze ko iki ari kimwe mu byari byarabyumvikanyweho mbere, hamwe n’agahenge muri Libani.
Ariko itangazo rya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, ryo ku wa 7 Mata ntiryigeze rivuga ku kurekura uwo mutungo.
BBC yanditse ko kugeza ubu biragoye kwizera ko ubuyobozi bwa Trump bwakwemera ibyo byifuzo bikomeye kugira ngo ibiganiro bitangire.

