Dukurikire kuri

Ubukungu

Inguzanyo Zishyurwa Nabi Muri BPR Zazamutseho 67.8%

Published

on

Imibare y’uburyo BPR Plc yitwaye mu mezi atandatu ya mbere ya 2021, igaragaza ko inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yabaye miliyari 2.16 Frw, mu gihe mu mezi nk’ayo mu 2020 zari miliyari 2.18 Frw.

Ni igabanyuka rya 0.9% ugereranyije n’umwaka ushize. BPR isobanura ko ryatewe n’izamuka ry’ibihombo bishingiye ku nguzanyo (262.2%), ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bikorwa n’amafaranga by’abakiliya bafataga izo nguzanyo.

Ikomeza iti “Mu gihe inguzanyo na avanse byiyongereyeho 8.3%, habayeho izamuka ry’inguzanyo zishyurwa nabi rya 67.8%, ryatumye inguzanyo zishyurwa nabi zigera kuri 7.2% by’inguzanyo zose, ugereranyije na 4.7% muri Kamena 2020.”

Ni imibare itifashe neza ku isoko, kuko igipimo fatizo cy’inguzanyo zishyurwa nabi giteganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda ari 5% by’inguzanyo zose.

BNR iheruka gutangaza ko ibyago byo kunanirwa kwishyura inguzanyo bikomeje kwiyongera muri  bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Igipimo cy’inguzanyo zishyurwa nabi cyageze kuri 5.7 ku ijana by’inguzanyo zose mu mabanki muri Kamena 2021, kivuye kuri 5.4 ku ijana muri Kamena 2020.

Ntabwo ari banki zose ariko zifite ibibazo, kuko kuri uyu wa Kabiri nka I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko inyungu yayo yazamutseho 55% guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021, aho yungutse miliyari 3.4 Frw ugereranyije na miliyari 2.1 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2020.

Inguzanyo zayo zitishyurwa neza zo ni 3.51%.

Ni mu gihe muri Banki ya Kigali ho inguzanyo zitishyurwa neza zageze kuri 6.6 ku ijana.

BPR igaragaza ko inguzanyo zatanzwe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka zageze kuri miliyari 202.9 Frw.

Inguzanyo zitishyurwa neza za BPR zingana na miliyari 14.5 Frw, bihwanye na 7.19 % by’inguzanyo zose, mu gihe mu mezi nk’ariya mu 2020 zari zifitemo 4.7% mnuri Kamena 2020.

Umutungo rusange wa banki ariko wakomeje kuko byabaye 8.7%, ahanini bigizwemo uruhare n’izamuka ry’amafaranga yabikijwe n’abakiliya yazamutse 10.8%, ugera kuri miliyari 407.5 Frw.

Kwihuza na KCB byitezweho impinduka

KCB Group PLC yo muri Kenya iheruka gutangaza ko yegukanye Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ikazahuzwa na KCB Bank Rwanda bikabyara banki imwe izitwa BPR Bank.

Izaba ari yo banki ya kabiri nini mu Rwanda, inyuma ya Banki ya Kigali.

Ni igikorwa gitanga icyizere ku mpinduka mu mikorere muri iki kigo.

Muri iki gihe nk’inzibacyuho ziriya banki zombi ziracyakora buri imwe ku giti cyayo, mu gihe KCB Group yamaze gushyiraho komite izakurikirana ihuzwa ry’impande zombi, izatuma zibyara ikigo kimwe mu mezi make ari imbere.

Zimwe mu mpinduka zigomba kwitegwa ni uko nimara kuba banki imwe, bamwe mu bakozi guhera ku bayobozi bakuru kugeza ku bakozi bo hasi, imyanya imwe izagabanywa.

Mu butumwa BPR yagiye yoherereza abakiliya bayo, yavuze ko KCB Group ifite intego yo kurushaho kwegera abanyarwanda.

BPR kandi yatangaje ko mu gihe hataratangazwa icyemezo cya nyuma, nta mpinduka z’ako kanya zahise zikorwa muri serivisi izi banki zicuruza.

Iti “Ibicuruzwa n’ibiciro bigenderwaho bizaba bigumye uko biri hagendewe ku biciro bisanzwe, amasezerano yagiranywe n’abakiliya n’ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere.”

Hagendewe ku guhuzwa kwa BPR na KCB mu buryo busanzwe, byahita birema banki imwe mu Rwanda ifite amashami 193, ibyuma 105 bitanga amafaranga (ATM), ku buryo yazaba yegereye abaturage kurushaho.

Imibare ya vuba igaragaza ko BPR ariyo banki yari ifite amashami menshi mu gihugu (137), abacuruza serivisi zayo 350 n’ibyuma 51 bitanga amafaranga bizwi nka ATM.

Ntabwo biramenyekana niba ayo mashami yose azakomeza gukora, ariko birashoboka cyane ko hari amwe azafungwa kuko hari aho wasangaga hari ishami rya KCB ku ruhande hakaba n’irya BPR, mu gihe ubu birimo kuba banki imwe.

BPR yagize iti “Mu mirimo komite ishinzwe guhuza izi banki izaba ifite, harimo gusuzuma imikorere irambye y’amashami, kugaragaza ahari intege nke n’icyuho kijyanye n’aho amashami aherereye, inatange imyanzuro y’icyakorwa nyuma yaho.”

Mu bindi bizabamo impinduka bitewe n’umukiliya, ni konti zimwe zishobora gufungwa mu gihe umuntu yari ayifite muri BPR na KCB nka banki zitandukanye.

Byongeye, umuntu ashobora kuba yari afite inguzanyo muri KCB n’indi muri BPR.

BPR yakomeje iti “Umukiliya azagira amahitamo yo kugumana konti cyangwa inguzanyo uko biri cyangwa gushaka uburyo bwo kubihuza. Abayobozi b’amashami bazatanga umurongo w’uburyo byakorwamo.”

KCB Group ni ikigo kinini kimenyereye ibijyanye n’amabanki, gikorera mu bihugu bitandatu mu karere.

Gifite imari ifatika kuko umutungo mbumbe wacyo ugera uri miliyari $9 nk’uko wabarwaga kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

BPR yamenyesheje abakiliya bayo ko hari inyungu bakwiye kwitega mu guhuzwa kwa banki zombi.

Iti “KCB Group izakora ishoramari mu ikoranabuhanga, rizatuma harushaho gutangwa serivisi nshya kandi bikazamura imitangire ya serivisi.”

“Byongeye, hazabaho gushyira mu ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye serivisi zose z’imari, habeho no kungukira mu mari yisumbuyeho ya KCB Group izatuma banki igira ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga minini.”

 

 

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement