Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nari Niteze Ko Ingabire Victoire Adashimishwa N’Uko Dr Bizimana Aba Minisitiri-Tom Ndahiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nari Niteze Ko Ingabire Victoire Adashimishwa N’Uko Dr Bizimana Aba Minisitiri-Tom Ndahiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2021 11:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yagiraga icyo avuga ku byanditswe na Ingabire Victoire Umuhoza wanditse kuri Twitter ko kuba Dr Jean Damascène Bizimana yagizwe Minisitiri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, bitazabuteza imbere, Tom Ndahiro yanditse ko atatangajwe nibikubiye muri buriya butumwa.

Ngo Ingabire Victoire Umuhoza afata RPF nk’ihuriro ridaharanira inyungu z’Abanyarwanda bose

Kuri Twitter Ingabire Victoire Umuhoza yagize ati: “ Ishyirwaho rya Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigitangazwa byari byatanze icyizere ku Banyarwanda. Ariko kuba ubutegetsi bwa FPR buyiragije Dr JD Bizimana uzwiho imvugo y’ubuhezanguni,  bigaragaje mu by’ukuri ko Abanyarwanda ntacyo bayitegaho.”

Tweet ya Ingabire Umuhoza

Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamusubije ni impuguke Tom Ndahiro wanditse amwibutsa ko bidakwiye kwitiranya FPR n’Abatutsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko ikintu yasanze mu butumwa bwa Ingabire Victoire Umuhoza kidatunguranye ari uko yababajwe no kumva ko Perezida Kagame yagize Dr Bizimana Minisitiri.

Ku rundi ruhande, Ndahiro avuga ko ibyo Ingabire Victoire yanditse by’uko ‘Abanyarwanda’ batishimiye kuba Perezida Paul Kagame yatoranyije Dr Bizimana akamushinga iriya Minisiteri, mu yandi magambo bivuze ko abakoze Jenoside n’Abahutu b’intagondwa ari bo byashimishije.

Kuri  Tom Ndahiro, abantu bafite imyumvire nk’iya Victoire Umuhoza, bumva ko ijambo ‘RPF’ rivuga byanze bikunze ‘Umututsi’ kandi ngo abo bantu bumva ko ‘ Kuba Umuhutu’ ari byo bivuze kuba ‘Umunyarwanda Nyawe.’

Dr Jean Damascene Bizimana yari asanzwe ayobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Ndahiro yemeza ko abantu babona ibintu muri iyi nguni, baba bumva ko RPF idakora mu nyungu z’Abanyarwanda bose.

Yanditse ati: “ Mu mitwe y’abantu nk’abo, harimo imyumvire y’uko RPF Inkotanyi itari iy’Abanyarwanda nyakuri, ko ahubwo ari agatsiko k’abantu bigaruriye abandi, bashinga Guverinoma ihora ishaka kwiharira ubutegetsi mu buryo buhabanye n’ugushaka kw’abaturage.”

- Advertisement -
Tom Ndahiro avuga ko atatangajwe n’ibyo Ingabire Victoire Umuhoza yatangarije kuri Twitter

Ndahiro avuga ko ibyo avuga kuri bariya bantu byemezwa kandi n’inyandiko zabo bwite.

Ubutumwa bwa Tom Ndahiro kuri Twitter buvuga ko ibyo Ingabire Victoire Umuhoza yanditse byerekana ko ibitekerezo bye hamwe n’abo bafatanyije bifata RPF Inkotanyi nk’ihuriro ridaharanira ibyiza rusange by’Abanyarwanda ahubwo riharanira agatsiko runaka hagamijwe gukandamiza ‘Abanyarwanda b’ukuri ari bo Abahutu.’

Ingabire Victoire Umuhoza yigeze gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Victoire Ingabire Umuhoza yigeze gufungwa azira gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika

Yaje gufungurwa nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nyuma yaje gushinga umutwe wa Politiki yise DALFA Umurinzi.

TAGGED:AbahutuAbanyarwandaAbatutsifeaturedIngabireInkotanyiKagameNdahiroRPF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article HADUTSE COVID-19 Yiswe ‘Mu’
Next Article Inguzanyo Zishyurwa Nabi Muri BPR Zazamutseho 67.8%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?