Nyuma y’uko abaturage ba Israel bagabiye inka abo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yahaye abatuye Gisagara inka zo kubafasha kwikenura. Umwe muri bo iyo yahawe yahise ibyara, isanga nawe afite uruhinja rumaze amasaha make ruvutse
Abaturage bahawe inka ni abo mu Murenge wa Musha.
Bishimiye ko inshuti z’u Rwanda zo muri Israel zabagabiye inka, kandi bavuga ko ziriya nka zizabafasha mu kwikenura, bakabona ifumbire ihagije yo gufumbira imyaka yabo.
Muhoza Eugenie, umubyeyi w’abana babiri, ni umwe mu baturage borojwe. Yavuze ko yashimishijwe no guhabwa inka.
Ati:”Umutima wanjye uyu munsi uranezerewe. Sinzongera kwifuza amata yo guha abana cyangwa ngo imyaka irumbe, kuko ubu nzajya mbona umukamo uhoraho ndetse n’ifumbire. Intego yanjye ubu ni ukwita kuri iyi nka niteze imbere, ndetse noroze abandi batishoboye.”
Ambasaderi Ron Adam nawe wari wishimye yagize ati: “Nka Ambasade ya Isirayeli mu Rwanda twishimiye koroza imiryango 20 yo muri aka Karere ka Gisagara, cyane ko iyi ari gahunda Guverinoma y’u Rwanda isanganywe, yo guharanira ko buri muryango utishoboye mu Rwanda utunga inka ukiteza imbere ndetse udasize n’abaturanyi.”
Avuga ko akamaro k’inka ari kanini kuko itanga ifumbire, amata, amafaranga n’inyama.
Adam avuga ko amata afasha abana gukura neza kandi ifumbire ikazamura umusaruro mu bihingwa.
Mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize Ambassade ya Isirayeli mu Rwanda yatanze inka 22.
Mu Ukuboza, 2020, hari itsinda ry’abaturage ba Israel bagabiye inka 22 abatuye Umurenge wa Bushekeri muri Nyamasheke.
Icyo gihe umwe mu baturage bagabiwe inka witwa Pierre Ntakirutimana akaba atuye mu mudugudu wa Kamina, Akagari ka Mpumbu, mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke.
Nawe yavuze ko iriya nka yahawe izamufasha mu kongera umusaruro w’ibyo yezaga kandi akabona amata yo guha abana.
Ikigo cy’abanya Israel gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Mashav nicyo kiri gufasha Abanyarwanda muri gahunda ya Girinka.
Mashav ni ikigo cyatangijwe n’umugore wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel witwaga Golda Meir.
Agitangiza yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariko nyuma aza kuba uw’Intebe Madamu Golda Meir.
Yari agamije kuzamura ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere.