Inka Perezida Kagame Yoroje Umusaza Warwanye Intambara Y’Isi Irakamwa

Umusaza Epimaque Nyagashotsi wo mu Karere ka Gatsibo wari warifuje ko yasaza akamirwa, ubu ari mu byishimo by’uko inka aherutse kugabirwa nyuma y’uko yari yayisabye Perezida Kagame ubu ikamwa.

Mu nkuru Taarifa yamwanditseho mu bihe byashize, yari yasabye Umukuru w’Igihugu kumuremera, akazamworoza kugira ngo azasaze neza anywa amata kuko inka yari yoroye zashize ndetse n’iyo yari yaragenewe muri gahunda ya Girinka atayihawe kuko yatswe ruswa akanga kuyitanga.

Ku wa Gatandatu tariki 23, Mata, 2021 nibwo yahawe inka ndetse ataha mu nzu nziza yari amaranye igihe kirekire mu byifuzo.

Iyo yari asanzwe abamo yaravaga, kandi nta gikoni kiza yari afite kuko yatekeraga hanze, imvura yagwa inkono ikimurirwa mu nzu.

- Advertisement -

Ubwo inzu ye nshya yari yujujwe, abaturanyi be baje kumuha umuganda wo gutunganya ahari bushyirwe ibikoresho no gutunganya mu ntanzi z’urugo n’ahandi h’ingenzi mu buzima bw’ababa mu rugo.

Byakozwe mu muganda udasanzwe  wateguwe n’ubuyobozi  bw’ibanze aho atuye mu Karere ka Gatsibo ahitwa Kamamesa.

Mu nkuru ya mbere Taarifa yakoze ku buzima bw’uyu musaza wabaye intwari ubuzima bwe bwose, yari yatubwiye ko  kubera umusanzu yitanze mu kubohora u Rwanda ndetse n’abana be bakagwa ku rugamba.

Inyana iri konka

Mu magambo yasaga n’arimo uburakari, icyo gihe umusaza Nyagashotsi yabwiye Taarifa ko agaya abayobozi bimitse ruswa ndetse bakaba barigeze no kuyimwaka ngo bamushyire ku rutonde rwabari buhabwe inka muri Girinka arika yanga kuyitanga.

Kuva ikibazo cye cyatambutswa kuri Taarifa, inzego zarahagurutse butangira kumubaza igikenewe, hanyuma imirimo yo gusiza no kumwubakira itangira bidatinze.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu kuba uriya musaza yubakiwe inzu ikomeye, agahabwa inka, ikiraro cyayo, ubwiherero n’igikoni.

Imbamutima za Nyagashoti…

Mu magambo yumvikanamo gushima, umusaza Epimaque Nyagashotsi yagize ati: “Ndashimira Perezida Kagame wankijije ubworo, nkaba nari ngiye gusaza ntagitereka amata ku ruhimbi. Nyakubabwa Perezida umfashe mugongo nk’umubyeyi ufata umwana we mu mugongo.

Ubwo Taarifa yamusuraga uyu musaza atwereka inyana inka ye iherutse kubyara

Iriya nyana yavutse tariki 17, Nyakanga, 2021, saa tatu za mu gitondo.

Ikiraro ibamo kirasakaye neza mu rwego rwo kuyirinda izuba kandi irasasirwa kugira ngo itaryama ahantu hadasukuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version