Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkingo 500 000 Za COVID Twakiriye Zatumye Dukingira 3% By’Abanyarwanda- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Inkingo 500 000 Za COVID Twakiriye Zatumye Dukingira 3% By’Abanyarwanda- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2021 5:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abandi bayobozi mu nama yasuzumaga uko inkingo za COVID-19 zitangwa muri gahunda ya COVAX ko u Rwanda rwahawe inkingo 500 000 za kiriya cyorezo kandi ko rumaze gukingira 3% by’abarutuye.

Intego yarwo ni uko bitarenze Nyakanga 2022 ruzaba rwakingiye abarenga 60%.

Perezida Kagame yashimye abagira uruhare mu gukwirakwiza ziriya nkingo mu bihugu bikennye ariko avuga ko hakiri akazi kenshi kuko hakiri abandi baturage batarakingirwa kandi babikeneye.

Avuga ko Afurika ari yo ifite ikibazo kinini cyo kutabona ziriya nkingo.

Yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, abagize ihuriro rya GAVI n’abandi bari mu mugambi wo gufasha Afurika kubona inganda zikora inkingo, kubishyiramo ingufu.

Ati: “ Tugomba kongera imbaraga dushyira mu gutuma Afurika ibona uruganda rwayo rukora inkingo muri rusange n’inkingo za COVID-19 by’umwihariko . Hagati aho tugomba gushaka ahantu henshi twakura inkingo zo gutanga muri gahunda ya COVAX, ibi bikajyanirana no gushaka uko ruriya ruganda rwakubakwa vuba.”

Iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Yoshihide Suga n’abandi.

Abanyarwanda bari guhabwa dose ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19…

Mu minsi mike ishize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yakiriye inkingo 247.000 za AstraZeneca, zizatangira gutangwa kuri uyu wa Gatandatu w’Icyumweru gishize haherewe ku bahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19, bari bategereje urwa kabiri.

Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC icyo gihe, cyavuze ko ziriya nkingo zabonetse binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX, harimo izigera ku 117.600 zatanzwe n’u Bufaransa.

Perezida w’icyo gihugu aherutse mu Rwanda, akaba yatangaje ko yaje mu Rwanda  azitwaje.

Perezida Paul Kagame yahise anamishimira ku bw’iriya mpano.

 

Inkingo za AstraZenica nizo zimaze guhabwa abantu benshi ku isi no mu Rwanda by’umwihariko
TAGGED:AfurikaCOVAXCOVID-19featuredKagameRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yoherereje Ubutumwa Perezida Suluhu Wa Tanzania
Next Article Nigeria ‘Ishobora’ Guhindura Izina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?