Inkongi Bayizimya Hakiri Kare:Polisi

Gukererwa kuzimya inkongi y’umuriro igihe ibaye ahanini bitewe no kutagira ubumenyi bw’ibanze bwo kuzirwanya ku bari aho yabereye, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera bityo ikangiza byinshi rimwe na rimwe ikanavutsa benshi ubuzima.

Ubu ni ubutumwa bw’ingirakamaro butangwa na Polisi y’u Rwanda.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), ryatangije gahunda yo kugeza ubumenyi mu bijyanye no gukumira, kuzimya inkongi no gutabara abari aho zabereye, ku ngeri zitandukanye z’abantu.

Ni ikintu Polisi ivuga ko ari ngombwa kubera ko ubumenyi buhagije mu gukumira no kuzimya inkongi bugira uruhare mu kugabanya ubukana bw’umuriro n’ibyago byo gupfa cyangwa gukomeretswa nawo.

Mu rwego rwo guhugura abakozi ngo batazibasirwa n’inkongi, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Kanama, 2023 ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Kigali Citizens Polyclinic biherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Bahawe amahugurwa azabafasha kwirinda inkongi no kuzizimya igihe zibaye bifashishije bimwe mu bikoresho by’ibanze.

Basobanuriwe inkomoko y’inkongi, bagishwa uko bazimya umuriro ukiri mucye n’ibizimyamuriro bitandukanye bakwifashisha.

Abahuguwe baneretswe uburyo bwiza bwo gukoresha gazi zifashishwa mu guteka, hirindwa impanuka zizikomotseho n’uko bazimya umuriro wazo ukiri mucye bifashishije ikiringiti gitose ariko kitajojoba amazi.

CIP Jonas Rizinde watangaga amahugurwa, yababwiye ko igisubizo ku muriro atari ukuwurebera ngo urusheho gukura, ko ahubwo ari ukuwurwanya utarafata intera ngo wangize byinshi.

Ati: “Ni byiza gufatirana umuriro bigishoboka ko wazimishwa imbaraga nke kuko uko ugenda umara umwanya ni ko ugenda ugira ingufu ari nako ibyo wangiza biba byinshi. Igihe umuriro ukiri mucye ushobora kwifashisha kizimyamoto ntoya ariko uko hashira umwanya munini nta gikorwa, niko uba mwinshi no kuwuzimya bigasaba ibikoresho byisumbuyeho.”

Yabasobanuriye ko gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ahantu hamwe, bitera impanuka z’inkongi, abibutsa kujya bacomokora ibitakirimo gukoreshwa no kujya bareba niba aho gazi iteretse hagera umwuka uhagije, bafungura inzugi n’amadirishya kugira ngo idateza inkongi.

Yabasabye kugeza ubu bumenyi kuri bagenzi babo n’inshuti bataragira amahirwe yo guhugurwa kandi igihe habaye inkongi bakihutira kubimenyekanisha kugira ngo bahabwe ubutabazi bahamagara ku mirongo itishyurwa 111, 112 cyangwa 0788311224.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version