Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkongi Ikomeje Kwibasira u Burayi, Umwe Mu Bayirwanya Yamuhitanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inkongi Ikomeje Kwibasira u Burayi, Umwe Mu Bayirwanya Yamuhitanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 July 2022 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuturage wo muri Espagne wari uri mu itsinda ry’abazimye inkongi yahiye arakongoka. Aguye mu kazi gakomeye afatanyijemo na bagenzi be bari kuzimya inkongi imaze iminsi yaribasiye u Bufaransa , Espagne, Portugal, u Butaliyani n’ahandi mu Majyepfo y’u Burayi.

Imihindagurikire y’ikirere niyo yatumye gishyuha k’uburyo inkongi ziri kwaduka henshi mu Burayi ndetse no mu bice bituriye inyanja ya Mediteranée.

Mu Ntara ya Bordeaux mu Bufaransa hari abaturage bagera ku 16,000 bamaze kwimurwa kugira ngo ubuzima bwabo burindwe uriya muriro.

Ubuso bungana na Hegitari 14,000 bwamaze kubarurwa ko ari bwo bwibasiwe n’uriya muriro.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere taliki18, Nyakanga, 2022 ubushyuhe buri buzamuke bugere kuri 44C.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko inkongi iri kugaragara mu Burayi ari umusogongero w’ibibi byinshi biri imbere.

Ni ibibi bizaterwa n’uko ikirere cyahindutse, bigatuma ahantu henshi hatakaza uburyo bwo guhangana n’ibyatera inkongi bityo mu mpeshyi umuriro ukahaduka.

Baragerageza kuzimya ariko ntibyoroshye

Mu gihe mu Burayi bamerewe nabi kubera inkongi, mu Bushinwa n’aho ubushyuhe bwabaye bwinshi k’uburyo hari abantu bwahitanye kubera ko imibiri yabo yashizemo amazi.

Raporo nshya ku mihindagurikire y’ibihe yasohotse mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 yagaragaje ko ibikorwa bya muntu bizatuma kugeza mu mwaka wa 2040 ubushyuhe bw’Isi bwiyongeraho nibura dogere celcius 1.5, ugereranyije n’ubushyuhe bwariho mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo yakozwe n’akanama k’impuguke 234 zo mu bihugu 65 kiswe Intergovernmental Panel on Climate Change (IPCC).

Ivuga ko n’ubwo habaho ingamba zihuse zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ubushyuhe bw’isi buzakomeza kuzamuka kugeza nibura mu 2050.

Mu gihe hadafashwe ingamba zihuse kandi zifatika mu kugabanya imyuka ya carbon dioxide (CO2) n’indi yangiza ikirere, ntabwo bizashoboka ko ishyuha ry’umubumbe riguma munsi ya dogere Celcius 1.5 cyangwa 2 mbere y’umwaka wa 2100, nk’uko intego nyinshi ziriho ubu zibiteganya.

Ibyo bikazatuma mu bihe biri imbere ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeza kugaragara mu izuba ryinshi riteza amapfa, ubushyuhe bukabije cyangwa imvura igwa ari nyinshi igateza inkangu n’imyuzure.

Imibare igaragaza ko ziriya dogere celcius 1.5 na zo ziri hejuru, kuko nko mu mwaka wa 2020 ubushyuhe bwari bumaze kuzamukaho dogere celcius 1.2 na dogere celcius 1.1 urebye impuzandengo y’imyaka icumi ishize.

Aho hose ugenda ugereranya ubushyuhe bw’ubu n’ubwa mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo nshya igaragaza ko igipimo cy’inyanja nacyo kizakomeza kuzamuka cyane ugereranyije n’aho zagarukiraga ku butaka muri iki kinyejana cya 21.

Kugeza mu 2100 gishobora kuzamuka hagati ya metero 0.28 na 0.62 mu gihe imyuka ihumanya yagabanywa cyane kugeza mu 2050; kikazamuka hagati ya metero 0.44 na 0.76 mu gihe yaguma aho iri uyu munsi; cyangwa hagati ya metero 0.63 na 1.01 mu gihe imyuka yakomeza kwiyongera.

Kim Cobb uri mu banditse iriya raporo yavuze ko izamuka ry’ubushyuhe rizagendana n’izindi ngaruka zirenze izo abantu bamaze igihe babona mu Isi ifite ubushyuhe bumaze kuzamukaho dogere 1 cyangwa no munsi yaho.

Panmao Zhai uri mu bayoboye kariya kanama we yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe irimo kugira ingaruka ku bice byose ku isi, mu buryo butandukanye. Impinduka tubona zizagenda zirushaho kwiyongera bijyanye n’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.”

Imibare ya mbere y‘iyi raporo yagaragazaga ko mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere celcius 1.4 kuva mu mwaka wa 1970, ndetse nta gikozwe buzagera kuri dogere celcius 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Bivuze ko izuba cyangwa inkangu bishobora kuzaba byinshi kurushaho, ari nako bitwara ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza ibyabo.

Bibarwa ko mu mwaka ushize imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 270.

Mu gukumira ibyo byose, Leta iheruka gushyiraho gahunda zigamije kugabanya imyuka ihumanya ho 38% kugeza mu 2030, zizashorwamo miliyari $11.

Harimo miliyari $5.7 zizajya mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe na miliyari $5.3 zagenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Bivuze ko ibyo bikorwa nibigenda uko byateguwe, mu myaka icumi iri imbere ikigero cy’imyuka ihumanya ikirere kizaba gisigaye kuri 16%.

Imwe mu ngamba nshya ziheruka harimo ko Guverinoma y’u Rwanda yorohereje abantu gutunga no gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi, binyuze mu gukuraho imisoro no kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi bikoresha.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka mu Rwanda ari umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi.

Izo gahunda zizunganirwa no kubahiriza ibyavuguruwe mu masezerano ya Montréal agamije kurinda akayunguruzo k’izuba, binyuze mu guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu nyubako byifashisha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs).

Ni igikorwa cyuzuzanya n’Amasezerano ya Paris yerekeye kurwanya imihindagurikire y’ibihe, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015.

Abashinzwe kuzimya inkongi bafite akazi katoroshye
Abatuye imijyi ikikijwe n’amashyamba ntibagoheka
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko hari ibyago by’uko hari izindi nkongi zizaduka mu gihe kiri imbere
TAGGED:BurayifeaturedInkongiUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri 229,859 Nibo Bagiye Gukora Ibizami By’Amashuri Abanza
Next Article U Burusiya ‘Buherutse’ Kugura Ikawa Nyinshi Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?