Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkongi Imaze Kwica Abanyamerika 24
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu mahanga

Inkongi Imaze Kwica Abanyamerika 24

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2025 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amerika yibasiwe n'inkongi ikomeye
SHARE

Agahinda no gushoberwa bikomeje kwiyongera mu baturage b’i Los Angeles muri California kubera urupfu rw’abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkongi zadutse mu byumweru bike bishize.

Igiciro cy’ibyo wangije nacyo kigeze kuri miliyari $ zirenga 200.

Igiteye benshi impungenge ni uko iyo nkongi iri bukomereze henshi bitewe n’umuyaga ukomeje guhuha no kubuza abatabazi gukoresha kajugujugu mu kuzimya.

Ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe kivuga ko no muri iki Cyumweru ibintu biri burusheho gukomera.

Umubare w’abahitanywe n’inkongi muri Amerika wazamuwe ahanini n’umuyaga wo mu gice kitwa Santa Ana warushijeho kongera ubukana kuri iki Cyumweru ugeza ku muvuduko wa bilometero 96 ku isaha.

Ni ubukana bwatangiye kuwa Gatatu burakomeza kugeza kuri iki Cyumweru Tariki 12, Mutarama, 2025.

Hari indi miyaga iri gutwika ku rundi ruhande rwa Los Angeles, igakoma mu nkokora umuhati w’abatabazi mu kuzimya.

Byakomeye kugeza ubwo hitabazwa abatabazi bo zindi Leta harimo iya  Canada na Mexico ngo babunganire.

Uretse abantu 24 byemejwe ko ari bo bamaze kuzira ziriya nkongi, hari abandi 16 baburiwe irengero.

Ihuriro ry’abaganga bo muri Los Angeles niryo ryatangarije BBC umubare w’abahitanywe na ziriya nkongi.

Inkongi bise Eaton niyo yahitanye benshi ni ukuvuga abantu 16, biyongera ku bandi umunani bishwe n’inkongi y’ahitwa Palisades.

Iyo nkongi ni yo imaze gutwika ahantu hagari kurusha izindi kuko hangana na hegitari 23,000 zingana na 13% by’ahahiye hose.

Inkongi ya  Eaton yo yatwitse hegitari 14,000 ariko yabashije gukumirwa ku kigero cya  27%.

Iyitwa The Hurst yo yatwitse ahangana na Are  799 ariko yose yarakumiriwe, ubu yarazimye mu buryo bwuzuye.

Izo nkongi nizo zangije byinshi mu mateka y’Amerika kuko bibarirwa agaciro ka Miliyari $ ziri hagati ya 250 na 275.

Abashinzwe ubutabazi muri iki gihugu bavuga ko no mu ntangiriro z’iki Cyumweru ibintu bitazoroha kubera ko umuyaga ukomeje gutiza umurindi ibibatsi bya ziriya nkongi.

Chad Augustin ushinzwe kuzimya inkongi muri Pasadena ( ni kamwe mu duce twa Los Angeles) yabwiye BBC ati: “ Igiteye impungenge ni uko ibipimo dufite byerekana ko umuyaga uzatuma ibintu birushaho gukomera guhera uyu munsi kugeza byibura kuwa Gatatu. Iyo miyaga iratangira gukomera kuri uyu wa Kabiri”.

Iyi ndege iragerageza kuzimya iyi nkongi ariko ntibyoroshye(ifoto@AFP)

Icyakora avuga ko kugeza ubu hari intambwe yatewe mu kuzimya ziriya nkongi.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’ikirere The National Weather Service kiracyasaba abantu kutirara ngo bakeke ko iriya nkongi yahagaze.

Ni integuza bavuga ko ishobora kuzageza ku wa Gatatu ubwo bazatanga indi bitewe n’uko ibintu bizaba byifashe.

Indi wasoma:

Amerika: Ibyamamare Birarira Ayo Kwarika Kubera Inkongi Yabitwikiye Inzu

TAGGED:AbatabaziAmerikaAngelesLosUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Intara Ya Oromia Ishaka Umubano N’u Rwanda
Next Article RDB Yahawe Umuyobozi Wahoze Muri Banki Y’Iterambere Ry’Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?