Agahinda no gushoberwa bikomeje kwiyongera mu baturage b’i Los Angeles muri California kubera urupfu rw’abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkongi zadutse mu byumweru bike bishize.
Igiciro cy’ibyo wangije nacyo kigeze kuri miliyari $ zirenga 200.
Igiteye benshi impungenge ni uko iyo nkongi iri bukomereze henshi bitewe n’umuyaga ukomeje guhuha no kubuza abatabazi gukoresha kajugujugu mu kuzimya.
Ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe kivuga ko no muri iki Cyumweru ibintu biri burusheho gukomera.
Umubare w’abahitanywe n’inkongi muri Amerika wazamuwe ahanini n’umuyaga wo mu gice kitwa Santa Ana warushijeho kongera ubukana kuri iki Cyumweru ugeza ku muvuduko wa bilometero 96 ku isaha.
Ni ubukana bwatangiye kuwa Gatatu burakomeza kugeza kuri iki Cyumweru Tariki 12, Mutarama, 2025.
Hari indi miyaga iri gutwika ku rundi ruhande rwa Los Angeles, igakoma mu nkokora umuhati w’abatabazi mu kuzimya.
Byakomeye kugeza ubwo hitabazwa abatabazi bo zindi Leta harimo iya Canada na Mexico ngo babunganire.
Uretse abantu 24 byemejwe ko ari bo bamaze kuzira ziriya nkongi, hari abandi 16 baburiwe irengero.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Los Angeles niryo ryatangarije BBC umubare w’abahitanywe na ziriya nkongi.
Inkongi bise Eaton niyo yahitanye benshi ni ukuvuga abantu 16, biyongera ku bandi umunani bishwe n’inkongi y’ahitwa Palisades.
Iyo nkongi ni yo imaze gutwika ahantu hagari kurusha izindi kuko hangana na hegitari 23,000 zingana na 13% by’ahahiye hose.
Inkongi ya Eaton yo yatwitse hegitari 14,000 ariko yabashije gukumirwa ku kigero cya 27%.
Iyitwa The Hurst yo yatwitse ahangana na Are 799 ariko yose yarakumiriwe, ubu yarazimye mu buryo bwuzuye.
Izo nkongi nizo zangije byinshi mu mateka y’Amerika kuko bibarirwa agaciro ka Miliyari $ ziri hagati ya 250 na 275.
Abashinzwe ubutabazi muri iki gihugu bavuga ko no mu ntangiriro z’iki Cyumweru ibintu bitazoroha kubera ko umuyaga ukomeje gutiza umurindi ibibatsi bya ziriya nkongi.
Chad Augustin ushinzwe kuzimya inkongi muri Pasadena ( ni kamwe mu duce twa Los Angeles) yabwiye BBC ati: “ Igiteye impungenge ni uko ibipimo dufite byerekana ko umuyaga uzatuma ibintu birushaho gukomera guhera uyu munsi kugeza byibura kuwa Gatatu. Iyo miyaga iratangira gukomera kuri uyu wa Kabiri”.

Icyakora avuga ko kugeza ubu hari intambwe yatewe mu kuzimya ziriya nkongi.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’ikirere The National Weather Service kiracyasaba abantu kutirara ngo bakeke ko iriya nkongi yahagaze.
Ni integuza bavuga ko ishobora kuzageza ku wa Gatatu ubwo bazatanga indi bitewe n’uko ibintu bizaba byifashe.
Indi wasoma:
Amerika: Ibyamamare Birarira Ayo Kwarika Kubera Inkongi Yabitwikiye Inzu