Inkongi Yibasiye Inzu Y’i Dubai

Abantu 16 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’inkongi ikomeye yisabiye inyubako yabagamwo abantu benshi iri mu Mujyi wa Dubai.

Dubai niwo mujyi utuwe cyane kandi ukorerwamo byinshi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Itangazamakuru ry’aho rivuga ko abantu 16 bahitanywe n’iriya nkongi ariko n’abandi icyenda bakomeretse cyane.

Uyu muriro watangiriye mu gice cya Dubai kitwa Al Ras, kibaka kiri mu byubatswe cyera kurusha ibindi muri uyu mujyi.

- Advertisement -

Abaturage b’iki gice biganjemo abimukira bahimukiye bagiye kuhashaka akazi.

Bamwe barakabonye ndetse bahabwa n’ubwenegihugu mu gihe abandi bagikora bya nyakabyizi ari nako bagitegereje inyandiko zibemerera kuba yo mu buryo buhoraho.

Ibibatsi by’uriya muriro byatangiriye mu nzu ya kane muri eshanu ziyigize.

Ikigo cya Dubai gishizwe imibereho myiza y’abaturage kivuga ko impamvu ikekwa yaba yateye iriya nkongi ari uko intsinga n’ibikoresho biyubatsi byari bishaje bitakijyanye n’ubwinshi bw’amashanyarazi akoreshwa muri Dubai.

Iyi nzu iherereye mu gice gikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi baje kureba ahantu ha mbere muri kiriya gihugu hatangiye gucururizwa zahabu n’ibirungo bihenze.

Iperereza kucyateye iriya nkongi ryatangiye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Leta  kitwa The National.

Kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri iriya nkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version