Inkoni Y’umwamikazi W’U Bwongereza Yageze Mu Rwanda

Kuri uyu Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II yageze mu Rwanda. Yaje mu ndege ya RwandAir.

Nyuma yo kururutswa, yahise yerekezwa aho yagombaga kwakirwa na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda.

Mu gitondo cy’uyu munsi nibwo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon Omar Daair  kuri Twitter yatangaje ko  inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri bugere i Kigali.

Yasobanuye ko iriya nkoni igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.

- Kwmamaza -

Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham  mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri Tariki 09, ikazahava tariki 12, Ugushyingo, 2021.

Ambasaderi Daair yavuze ko imikino ya 2022 ari uburyo bwiza bwo guhuza abaturage ba Commonwealth.

Yavuze kandi ko ari byiza ko iriya mikino izaba mu mwaka n’u Rwanda ruzaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version