Inkotanyi Zabarokoye Mufitanye Isanomuzi- Min Bizimana Abwira Abo Muri AERG

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yabwiye abana bari mu muryango wa AERG ko bagomba guhora bazirikana ko bafitanye isanomuzi n’Inkotanyi zabarokoye.

Hari mu muhango wo kurangiza itorero batangiye taliki 05 kugeza taliki 11, Gashyantare, 2023 yaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.

Dr.Bizimana yabwiye bariya banyeshuri bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga amashuri ko bo hagati yabo basangiye ubuvandimwe kandi ko bagomba kuzirikana ko Inkotanyi zabarokoye ari iz’ingenzi kandi zigomba guhora zibishimirwa.

Yavuze ko gutatira igihugu ari ubutindi.

- Advertisement -

Bizimana avuga ko ababikora akenshi babiterwa n’inda nini no gushaka indonke.

Yabahaye urugero rwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada n’ahandi i Burayi bashinze ihuriro bise ‘Igicumbi.’

Abo mu Igicumbi ngo birirwa banenga u Rwanda kandi arirwo rwabafashije kwivana mu bibazo bari basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no kwiga.

Yabasabye kuba Intwari bakirinda kuba ‘ibisahiranda.’

 Hari ababa mu Rwanda bahemuka…

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko hari bamwe mu bana badafite ababyeyi bahawe inzu yo kurererwamo bacura bagenzi babo ku nkunga baba bagenewe.

Avuga ko abo bantu bahabwa amafaranga ngo bayakoreshe mu nyungu za bose ariko agakoreshwa mu nyungu za bake, abo bake bakayasaranganya.

Ibi ngo si ibintu by’i Rwanda kandi ntibikwiye ku bantu bakunda u Rwanda batojwe ubutore.

Mu ijambo rye, Dr. Bizimana yasabye bariya banyeshuri kuzaba indashyikirwa mu ishuri, bakaba abantu batsinda.

Iri torero ry’intagamburuzwa ryateranye ku nshuro ya munani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version