Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Gen. Maj Bayingana Emmanuel yabwiye itsinda ry’urubyiruko rwaturutse mu bihugu 13 ko ubutwari no gukunda u Rwanda byatumye Inkotanyi zikora ibyasaga n’ibidashoboka.
Ibyo ngo ni ukongera guhesha u Rwanda ijabo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Major General Emmanuel Bayingana yabwiye abasore n’inkumi ko bagenze amanywa n’ijoro kugira ngo babohore u Rwanda.
Yemeza ko ubuyobozi bwiza, bukunze igihugu n’abagituye ari bwo bwafashe iya mbere mu gutuma Inkotanyi zigera ku ntego zari zarihaye.
Izo ntego zirimo kubohora u Rwanda no kurwubaka rukagira ijambo imahanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rose Mary Mbabazi yasabye urubyiruko rwari rumuteze amatwi kuzakomereza aho bagenzi babo bahohoye u Rwanda bagejeje kugira ngo intambwe yatewe itazasubira inyuma.
Shekh Adul Karim Harerimana nawe yasabye uru rubyiruko kuba maso mu byo bakora byose no kumenya gutandukanye politiki mbi n’inziza.
Abahawe ziriya mpanuro ni abasore n’inkumi bagera ku 100 baturutse mu bihugu 13 hirya no hino ku isi.
Bamaze iminsi mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kurumenya kuko ari rwo nkomoko yabo