Inkongi Yibasiye U Burayi

Baragerageza kuzimya

Mu gihe Abashinwa barembejwe n’ubushyuhe bwageze kuri 40C, mu Burayi ho inkongi yabiciye! Ibihugu biri mu Majyepfo y’u Burayi nibyo byibasiwe umuriro ndetse ngo uri gukwira n’ahandi utaragera kubera umuyaga.

Ikindi ni uko ari impungenge ko ubushyuhe bwinshi bwitezwe mu Cyumweru gitaha buzatuma n’aho inkongi iteragera, ihagera kubera ko ubushyuhe butiza umurindi uyaga  nawo ugakwiza umuriro henshi.

Ibihugu byibasiwe ni u Bufaransa, Portugal, Espagne n’u Bugereki.

Abayobozi muri biriya bigo basabye abatuye ibice byugarijwe n’inkongi kuba bitegura kuzinga utwangushye bagahunga.

- Advertisement -

Mu Bufaransa ahantu hangana na Hegitari 10,000 hamaze gushya.

Ni inkongi yatangiye mu ntangiriro z’Icyumweru kirangira kuri uyu wa 17, Nyakanga, 2022.

Muri Espagne hari ubushyuhe bungana na 45.7C. Abantu 3,000 bamaze gukurwa mu byabo barahunga.

Minisiteri y’ubuzima muri Portugal ivuga ko abantu 238 bamaze gupfa bazize kubura amazi mu mubiri.

Biganjemo abageze mu zabukuru kuko n’ubundi amaraso yabo aba yaratangiye gucika intege.

Siporo yo kurira umusozi wa Mont Blanc mu Bufaransa yabaye ihagaritswe kugrira ngo hatagira uhanuka kubera ko urubura ruri kuyenga bitewe n’ubushyuhe bwinshi.

Uku kuyenga guherutse gutuma abantu 11 bapfa bitewe no guhanuka ku rubura ubwo buriraga ibisozi by’urubura byitwa  les Alpes ku gice cy’u Butaliyani.

Baragerageza kuzimya
Umuriro wibasiye ibihugu byo mu Majyepfo y’u Burayi
Bumiwe
Abashinzwe kurwanya inkongi bari gukora uko bashoboye ariko biragoye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version