Inkunga Ya Croix Rouge Y’u Rwanda Mu Nkambi Ya Nyabiheke Na Kiziba

Nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi,  Croix-Rouge y’u Rwanda ivuga ko yakoze ibikorwa bitandukanye byo kurengera ubuzima bw’abatuye mu nkambi za Nyabiheke na Kiziba bifite agaciro ka Miliyoni Frw 800.

Inkambi ya Nyabiheke iba mu Karere ka Gatsibo n’aho iya Kiziba ikaba mu Karere ka Karongi

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko yavuguruye ikigo nderabuzima cyo mu Nkambi ya Nyabiheke, ihatanga ibikoresho bigezweho byifashishwa mu isuzumiro bifite agaciro ka miliyoni Frw 15.

Muri iyi nkambi, Croix-Rouge ihasanganywe ibindi bikorwa by’iterambere bigamije kuzamura imibereho y’abayituye.

- Advertisement -

Mu bindi ivuga ko yakoze harimo imbangukiragutabara yahawe icyo kigo nderabuzima, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yahawe igishoro agura inka n’imirima, ubwiherero bwubakiwe abatishoboye n’ibindi.

Uyu muryango utabara imbabare kandi watanze ibikoresho byo kwa muganga mu kigo nderabuzima cy’inkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Abayibamo bahawe ibikoresho bifasha abana bato n’abagore batwite na nyuma yo kubyara.

Ibyo ni imiti, uturindantoki n’udupfukamunwa( ibi ni ibirinda abaganga bari mu kazi).

Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bavuga ko mu mwaka wa 2022/2023, umaze guha abatuye inkambi ya Kiziba  inkunga ifite agaciro ka miliyoni Frw 500.

Umaze kandi guha abatuye iya Nyabiheke ibifite agaciro ka miliyoni Frw 300, inkunga yose hamwe mu nkambi zombi ikaba ingana na miliyoni Frw 800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version