Inshuti Mbi, Imbuga Nkoranyambaga…Intandaro Zo Kwishora Mu Byaha Mu Bato

Abakobwa biga mu kigo cy’abakobwa kiri ahitwa Maranyundo mu Karere ka Bugesera bamenye ko bagenzi babo ( ibyo bita ikigare), n’imbugankoranyambaga ari bimwe mu bibashora mu byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi. Basaba bagenzi babo kubigendera kure binyuze mu gushishoza.

Mu rwego rwo kurinda ko ibi byaba ku rubyiruko rw’u Rwanda, Urwego rw’ubugenzacyaha rwahisemo kubaburira hakibona.

Mu kiganiro Umunyamabanga warwo wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo yaraye ahaye abakobwa biga mu Kigo kitwa Maranyundo Girls School yababwiye ko ari ab’agaciro, ko badakwiye kwemera ikivuzwe cyose ngo bakirangamire kibe cyabagusha mu byaha.

Isabelle Kalihangabo aganiriza abanyeshuri b’i Maranyundo

Yasabye kwitondera cyane uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko hari ababasaba ubucuti bakabizeza ibyiza bihambaye ariko bagamije kuzabahohotera.

- Advertisement -

Yabasabye kujya bagira amakenga, bakabwira ababyeyi babo ibibazo bahura nabyo kugira ngo bikumirwe.

Umwe muri abo bakobwa witwa  Umutoni Kaze Joanna Michelle yavuze ko kumenya ko gushaka kwemerwa n’urungano ari ibintu bishobora kumushyira mu kaga, byamukanguye bityo akaba atazemera ko bimubaho.

Iyo abana b’abakobwa bataburiwe ngo bitabweho hakiri kare, abagizi ba nabi barabahohotera

Bigenda bite ngo urungano rugire ingaruka ku myitwarire ya muntu?

Inshuti mbi cyangwa ikigare nk’uko abato babyita ni ingaruka urungano rugira ku rundi. Akenshi bituruka ku myumvire y’uko kugira ngo umuntu yemerwe na bagenzi be, ababamo bamwiyumvamo, aba agomba gukora, kuvuga muri make kwitwara nk’abo.

Mu Cyongereza nibyo bita Peer pressure.

Bisaba ko ushaka kwemerwa n’urunganaro amenya kandi agakora ibyo rushaka.

Igitera abantu impungenge ni uko iyo uwo muntu ari urubyiruko, aba ashobora gukora ibintu bisanzwe bifatwa nk’ibitemewe muri rusange, akabikora agamije kwemerwa na bagenzi bangana mu myaka.

Kubera ko muri iki gihe hadutse ikoranabuhanga akenshi urubyiruko rwigana n’abo badaturanye kandi badahuje n’imico.

Aha niho hari bamwe bagwa mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi cyangwa bakaba banashukwa n’abantu bakuru bakabajyana aho batazi bakabagurisha.

Urungano utarwitondeye rwakugusha mu bibazo bizagukurikirana ubuzima bwawe bwose

Ikigo cya Maranyundo Girls School kibaye icya gatatu gisuwe n’abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu rwego rwo kubakangurira kwirinda ibyaha.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye muri Lycée de Kigali, bukomereza mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi i Rwamagana, hakaba hari hatahiwe Maranyundo Girls School mu Karere ka Bugesera.

Imbunga nkoranyambaga ‘zishobora’ kuba ikibazo ku rubyiruko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version