Abazatorwamo Perezida Wa FERWAFA Bemejwe

Rurangirwa Louis wamenyekanye nk’umusifuzi mpuzamahanga na Nizeyimana Olivier uyobora Mukura Victory Sports bemejwe mu buryo ntakuka, nk’abakandida ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27 Kamena 2021, mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel, mu Mujyi wa Kigali.

Ni amatora azaba agamije gusimbuza komite yari iyobowe  na (Rtd) Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana uherutse kwegura.

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yateranye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Rurangirwa na Nizeyimana biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA, zujuje ibisabwa.

Iriya komisiyo yatangaje iti “Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier bujuje ibisabwa, bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.”

Kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19 Kamena 2021 na tariki 26 Kamena 2021.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Rurangirwa:

  • Rurangirwa Louis (Perezida)
  • Kayisime Nzaramba (Visi Perezida)
  • Rtd SSP Higiro Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  • Ndayambaje Pascal (Komiseri ushinzwe imari)
  • Mpatswenumugabo Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
  • Mukasekuru Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  • Nkurunziza Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)
  • Ndarama Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru)

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Nizeyimana:

  • Mugabo Nizeyimana Olivier (Perezida)
  • Habyarimana Marcel (Visi Perezida)
  • Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
  • Cyamweshi Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
  • Gasana Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
  • IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  • Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
  • Tumutoneshe Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  • Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
  • Lt Col Gatsinzi Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version