Intambara, Ebola N’Inzara: Ibyorezo Byajegeje DRC

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Umuryango w’Abibumbye uhangayikishijwe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu gihe inzara ikomeje gukaza umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, UN yavuze ko igihugu kiri mu bibazo bibiri bikomeye icyarimwe: icy’ubuzima n’icy’ibura ry’ibiribwa, bikaba byarafashe intera ikomeye cyane cyane mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Imiterere y’ibintu muri DRC ikomeje kuba mibi. Nk’uko UN ibitangaza, icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira, aho mu cyumweru kimwe gusa umubare w’uturere tw’ubuzima twibasiwe wavuye kuri 29 ukagera kuri 33.

Abagera kuri miliyoni 2,9 muri iki gihugu bafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa n’aho mu Burasirazuba bwa DRC, abaturage bagera kuri miliyoni 8,7 bafite ikibazo cyo kubona amafunguro ahagije.

Mu ntara ya Ituri ni ho ikibazo gihangayikishije kurushaho.

Abantu barenga miliyoni imwe bakeneye ubutabazi bwihutirwa bw’ibiribwa.

UN ivuga ko Ebola n’inzara biro kongera ubukana , bikarushaho gushyira mu kaga abaturage basanzwe bafite intege nke.

Ku bijyanye n’ubuzima, umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye Ebola urenga 1.000, naho abantu 267 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko uwo mubare uri hejuru cyane ugereranyije n’uko byatangiye.

Ibigo bivurirwamo abarwayi ba Ebola nabyo biraremerewe, kuko ibitanda birenga 80% byamaze kuzura.

Ibi kandi bije mu gihe igihugu gisanzwe gifite ibibazo by’umutekano muke, kubura inkunga ihagije no guhungabana kw’isoko.

Ingamba zo gukumira Ebola zagabanyije ubucuruzi, bituma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka, cyane cyane ibyinjizwa biturutse mu mahanga.

Ku rwego rw’ubutabazi, ubufasha buracyari buke. Muri iki gihe, imiryango itageze kuri kimwe cya gatatu cy’abibasiwe ni yo gusa iri kubona ubufasha bw’ibiribwa.

Kubera iyi mimerere, UN irasaba ko habaho igikorwa cyihutirwa cyo gufasha kugira ngo ikibazo kitarushaho gukomera. Uyu muryango uburira ko, hatagize igikorwa vuba kandi mu buryo buhujwe, ingaruka z’ubutabazi buke zishobora kuzakaza umurego.

Nk’uko ayo makuru abivuga, icyorezo cya Ebola kirakomeza gukwira, inzara na yo ikiyongera, bityo hakaba hakenewe ubutabazi bwihuse kurusha mbere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *