Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Iratutumba Hagati Ya Pakistan Na Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pakistan Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2024 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava i Teheran avuga ko hari ibitero indege za Pakistan zagabye muri Iran mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 18, Mutarama, 2024. Ni ibitero byo kwihorera ku bindi Iran nayo iherutse kugaba ku butaka bwa Pakistan mu minsi ibiri ishize.

Ubuyobozi bwa Iran bwasabye ubwa Pakistan ibisobanuro ku cyabuteye kubavogerera ubutaka, ariko abandi bavunira ibiti mu matwi.

Iran ivuga ko hari missiles z’indege za Pakistan zaguye ahitwa  Sistan-Baluchestan, iyi ikaba ari Intara ikora kuri Pakistan.

Ibiro ntaramakuru bya Iran bivuga ko hari abaturage bayo icyenda bahitanywe n’izo missiles.

Uruhande rwa Pakistan ruvuga ko biriya bitero byari bigamije guce intege abakorera iterabwoba iki gihugu barangiza bakajya kwihisha muri Iran.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu avuga ko Islamabad idashobora kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu kuko izi icyo ubusugire bw’igihugu buvuze mu mibanire mpuzamahanga.

Yavuze ko icyo Pakistan yakoze ari ugukurikirana abashaka kuyivogera kandi ngo ni ibintu byumvikana kandi biba ahantu hose ku isi.

Ubuyobozi bwa Pakistan bwabwiye Reuters  ko biriya bitero byagabwe n’indege ya gisirikare bikaba byari bigamije kwigizayo abarwanyi b’aba Baloch bagize umutwe witwa Balochistan Liberation Front, uyu ukaba ushaka ko Intara ya Baloch yigenga.

Ku rundi ruhande, Iran nayo iherutse gutangaza ko yagabye igitero ku barwanyi baba muri Pakistan bakorana na Israel.

Pakistan iherutse gutumiza Ambasaderi wayo i Teheran ngo atahe kuko umubano w’ibihugu byombi umeze nabi cyane.

TAGGED:AbarwanyiIranPakistanUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abatwite Bazajya Bahabwa Vitamini 15 Zikomatanyirije Mu Kinini Kimwe
Next Article Mushikiwabo Aratabariza Haïti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umugabo W’i Gakenke Yafatiwe I Burera Afite Ibilo 20 By’Urumogi Avanye Muri Uganda

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

DRC: Abasirikare Ba Uganda Bicanye Bapfa Umugore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

You Might Also Like

Mu mahanga

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?