Mu Bitaro Bya Nyanza Bakurikiranyweho Kurangarana Umubyeyi Abyara Umwana Arapfa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Icyapa cyo ku bitaro bya Nyanza.

Abaganga batatu bo mu bitaro bya Nyanza batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi ‘umubyeyi’ wari ku nda bituma abyara umwana unaniwe, ageze no ku isi arapfa.

Mu minsi myinshi ishize, umubyeyi w’i Nyanza yagiye ku bitaro by’aka Karere ngo bamubyaze ahageze baramurangarana kandi ibise byari bikomeye bituma umwana avuka nabi, atuzuye kandi nyuma y’igihe gito atapfa.

Nubwo bimenyekanye mu mpera za Mata, iki kibazo cyabaye mbere kuko uwo cyabayeho yari yaragiceceketse kugeza ubwo atewe akanyabugabo ko kurega n’ijambo Perezida Kagame aherutse kubwira abayobozi ryerekeye umubyeyi waburiye ubuzima ku bitaro bya Karongi atwite ngo ni uko hari iby’ubwisungane bwa mitiweli atari yujuje.

Abazi iby’iki kibazo, babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko nyuma yaho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda avugiye mu ruhame anenga abaganga b’i Karongi ko bahaye serivisi mbi umubyeyi utwite bikamuviramo urupfu, uriya mubyeyi w’i Nyanza na we yahise ajya kurega abaganga bakora muri Maternité mu bitaro bya Nyanza.

Ubwo abarezwe bageraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ngo bagire ibyo basobanura, bahise bafungwa kandi ngo ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwasabye abandi bakozi babyo kwitwararika kuko hari bagenzi babo bafunzwe.

Ubuyobozi bwasabye abandi baganga gushaka uko basura abo bagenzi babo barimo gukurikiranwa.

Hari umuturage uvuga ko yiboneye uburengare uwo mugore yakorewe kuko yagiye kubyarira yo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ararangaranwa batangira kumubaga saa cyenda z’igicuku (03h00 a.m) umwana bamukuramo yapfuye.

Aya ni amakuru Taarifa itabashije kugenzura ishingiro ryayo. Gusa akomeza avuga ko uwo mugore amaze kubyara abazwe yadozwe nabi bajya kumwohereza i Huye mu bitaro bya CHUB bigoranye ku buryo ibyo yakorewe n’ubu bikimugiraho ingaruka.

Taarifa Rwanda yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Dr Jérôme Mfitumukiza ngo agire icyo avuga kuri ibi ariko ubwo inkuru yasohokaga ntacyo yari yatangaje kuko yavugaga ko agomba kubanza kumenya ibyo bintu mu buryo burambuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *