Intambara Muri Afghanistan: Abatalibani Bavuga Ko Bafashe Intara Yari Isigaye

Abatalibani batangaje ko bigaruriye Intara ya Panjshir yari isigaye mu zigize Afghanistan batarafata.  Ni amakuru batangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06, Nzeri, 2021 bavuga ko iby’abarwanyi b’umugabo witwa Massoud babarwanyaga byarangiye!

Hari n’amakuru avuga ko Abatalibani basabye bariya barwanyi gushyira intwaro hasi bakayoboka.

Intara ya Panjshir iri mu bilometero bicye uturutse mu murwa mukuru, Kabul.

Ikindi ni uko Abatalibani birinze gushyiraho Guverinoma nshya batarirukana burundu bariya barwanyi bivugwa ko batojwe kandi bakaba bahabwa ibikoresho n’ingabo z’Amerika.

- Advertisement -

Reuters ivuga ko nyuma y’itangazo ry’uko Abatalibani bagashe n’iriya Ntara, ubu  hategerejwe kureba niba bazatangaza itariki bazashyiriraho Guverinoma.

Icyakora baherutse gukurira inzira ku murima abagore bafite inyota y’ubutegetsi, bababwira ko nta mugore ushobora kuzaba umuyobozi mu butegetsi bwabo kuko ngo bitari mu nshingano z’abagore kuyobora.

Mu ntangiriro za Gicurasi, 2021 nibwo intambara yubuye hagati y’abarwanyi b’Abatalibani n’ingabo za kiriya gihugu.

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikiye itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bw’Afghanistan.

Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia yahise ajya  kuzisura mu birindiro byazo ngo azitere akanyabugabo ariko ntacyo byatanze kuko Abatalibani bazocyeje igitutu zirahunga.

Umukuru wa Afghanistan nawe yageze aho arahunga, Abatalibani bahita bafata Umurwa mukuru: Kabul.

Hagati aho hari amakuru avuga ko igisirikare cya Pakistan cyatangiye kuryamira amajanja kiteguye intambara igihe cyose hagira abavogera ubusugire bwa Pakistan baturutse muri Afghanistan.

Ikindi ni uko ushinzwe iperereza rya gisirikare muri kiriya gihugu yagiye kubonana n’abayobozi bakuru b’ingabo z’Abatalibani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version