Ubu Israel yisubije Afurika y’Epfo, itangaza ko umukozi wayo wari ushinzwe ibikorwa muri Ambasade yayo i Tel Aviv ava mu gihugu bitarenze amasaha 72.
Bibaye nyuma y’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo nayo yashinje umudipolomate wa Israel witwa Ariel Seidman, “kwica ku buryo bukomeye amahame n’imikorere ya dipolomasi, bikangiza ubusugire bwa Afurika y’Epfo.”
Israel yatangaje ko uhagarariye Afurika y’Epfo mu bya dipolomasi ku rwego rwo hejuru, ‘Chargé d’affaires’ Shaun Edward Byneveldt, nawe atemerewe kuba ku butaka bwayo, imuha amasaha 72 ngo abe yavuye mu gihugu.
Byatangarijwe mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ryasohowe kuri uyu wa Gatanu.
Afurika y’Epfo nayo kuri uwo munsi yari yatangaje ko Chargé d’affaires wa Israel, Ariel Seidman adashakwa mu gihugu, imuha amasaha 72.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje mu itangazo buti: “Ibi byaha birimo gukoresha inshuro nyinshi imbuga nkoranyambaga zemewe za Leta ya Israel mu gutangaza amagambo asa n’ibitutsi kuri Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa, ndetse no kutamenyesha nkana Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ku bijyanye n’ingendo bivugwa ko zakorewe mu gihugu n’abayobozi bakuru ba Israel.”
Ibiro bya dipolomasi bya Israel muri Pretoria ntibyagize icyo bisubiza ku busabe bwo kugira icyo bitangaza kuri iyo ngingo ubwo byabazwaga na The Jerusalem Post.
Mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel handitsemo ko icyemezo cya Afurika y’Epfo ari “ibitero bidafite ishingiro bigabwa kuri Israel ku rwego mpuzamahanga.”
Umubano wa Afurika y’Epfo na Israel wazahaye nyuma y’ibirego bya Jenoside Pretoria yareze Jerusalem ko yakoreye muri Gaza mu ntambara ihamaze iminsi irwana na Hamas.
Israel yavuze ko ibyo nta shingiro bifite.
Amateka y’umubano wa Israel na Afurika y’Epfo
Uyu mubano waranzwe n’ibihe bitandukanye, ahanini bitewe n’impinduka za politiki n’uko ibintu byabaga byifashe ku rwego mpuzamahanga.
Mu bihe bya Apartheid (1948–1994), Afurika y’Epfo yari ifite politiki ivangura ishingiye ku ruhu kandi yarashyiweho n’ibihano mpuzamahanga.
Israel na Afurika y’Epfo icyo gihe byari bifitanye umubano wa hafi, cyane cyane mu bya gisirikare, umutekano n’ubucuruzi.
Kubera ko Afurika y’Epfo yategekwaga n’Abazungu bakandamizaga Abirabura, byatumye ibihugu bya Afurika ‘bindi’ byamagana umubano wayo na Israel.
Nyuma ya Apartheid (nyuma ya 1994), Afurika y’Epfo imaze kubona ubwigenge busesuye bwa Demukarasi iyobowe na ANC (iya Nelson Mandela), yahinduye umurongo wa politiki mpuzamahanga ntiyongera gukorana neza na Israel.
Yatangiye kunenga Israel ku kibazo cya Palestine, igaragaza ko hari aho ikora nk’uko byari bimeze muri Apartheid.
Umubano wa dipolomasi wakomeje kubaho, ariko urakonja ugereranyije n’uwari uri mbere.
Mu bihe bya vuba aha, Afurika y’Epfo igaragaza ubufasha bukomeye kuri Palestine, ikanenga ibikorwa bya Israel muri Gaza na West Bank.
Mu mwaka wa 2023–2024, Afurika y’Epfo yajyanye Israel mu Rukiko Mpuzamahanga (ICJ) iyishinja ibyaha bya Jenoside i Gaza, bituma umubano urushaho kuba mubi.
Israel yo ivuga ko Afurika y’Epfo ibogama kandi ikayishinja politiki irimo kubogama.


