Intambara ya Diyama Hagati Y’Abafaransa n’Abarusiya Muri Centrafrique

Ni intambara bamwe bise iy’ubutita nka yayindi yari hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete yatangiye muri 1947 irangira muri 1991. Iyi ntambara iteruye hagati y’ibihugu biri mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ishingiye ku ibuye ryitwa DIYAMA.

Kugira ngo Abarusiya bashobore kurusha Abafaransa uburyo bwo kugera kuri ririya buye ry’agaciro kanini byabaye ngombwa ko hari umwe muri bo ushinga ikigo icyo kigo kiza kugirana umubano na Minisiteri y’ingabo z’u Bufaransa.

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye, byabaye ngombwa ko u Bufaransa n’u Burusiya bigihisha, kiguma mu nyandiko z’ibanga za Minisiteri y’ingabo z’u Bufaransa na OTAN/NATO.

Kubera ko Abafaransa basanze ari bo bashobora kuzagirwaho ingaruka n’iki kibazo byabaye ngombwa ko kimwe mu bigo byabo bishinzwe gutanga serivisi z’itumanaho gifungwa bivuye ku itegeko rya Minisitiri w’ingabo Madamu Florence Parly.

- Advertisement -

Icyo kigo kitwa Global Technologies.

Iki kigo gisanzwe kiyoborwa n’umugabo witwa Jean Paul Steinitz, kikaba ari kimwe mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Bufaransa bitwa Thalès.

Izina Thales rikomoka ku muhanga mu mibare witwa Thales of Miletus wabayeho hagati ya-624/623 na –548/545.

Abazi imibare bazi formula yamwitiriwe bita iya Thales.

Ni umwe mu bahanga barindwi batazibagira b’u Bugiriki, abo bita Seven Sages of Greece.

Tugarutse ku byerekeye intambara ya Diyama hagati y’Abafaransa n’Abarusiya, igihe cyaje kugera Bwana Jean Paul Steinitz aza gushinga ikigo cye ku ruhande gishinzwe gutanga itumanaho ndetse iki kigo kiza gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Centrafrique yo kubuha zimwe muri ziriya serivisi.

Nyuma y’igihe runaka, uriya Mufaransa yaje guhuza bamwe mu bayobozi ba Centrafrique n’umwe mu bayobozi b’ikigo cy’Abarusiya gicukura kikanatunganya Diyama kitwa Alrosa.

Bwana Jean Paul Steinitz

Kuba uriya mugabo [ukomoka mu Bufaransa] yaragiranye umubano n’Umurusiya ufite ikigo gicukura kikanatunganya Diyama, byateye impungenge abakora mu butasi bw’u Bufaransa batangira kumwishisha.

Ikindi cyarakaje ubutegetsi bw’i Paris ni uko Abarusiya babutanze umushi, bakaba barasinyanye amasezerano n’Abarusiya yo kubatunganyiriza Diyama.

Aya masezerano yasinywe mu Ukuboza, 2020 ubwo itsinda ry’Abanya Centrafrique riherekejwe n’Abafaransa bake bajyaga i Moscow.

Itsinda ryabo ryarimo Umufaransa witwa  Jean-Claude Rameaux Bireau uyu akaba ari umujyanama wa Minisitiri w’imari muri Centrafrique hamwe na  Pascal Bida Koyagbélé, uyu akaba ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo n’ishoramari.

Nyuma y’ibyo byose, ubutegetsi bw’i Paris basanze ibyiza ari uko bwahagarika imikoranire yose n’ikigo Global Technologies.

Abo mu nzego z’ubutasi bw’u Bufaransa bamenye ko hari maneko z’u Burusiya zamaze gucengera mu mikorere y’ibigo byabwo by’ubucuruzi no mu ngabo zabwo ziri muri Centrafrique bahitamo guhagarika imirimo y’ibigo byabwo byatangaga serivisi z’itumanaho.

Ingabo z’u Burusiya ziri muri Centrafrique

Ivomo: Jeune Afrique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version