Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Ya Sudani Iri Kwaguka, Akarere Kose Karahangayitse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Intambara Ya Sudani Iri Kwaguka, Akarere Kose Karahangayitse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2023 12:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibyumweru bibaye bibiri muri Sudani intambara itangiye. Ababikurikiranira hafi bavuga ko iri gufata indi ntera kuko n’ibihugu bigize Umuryango wa IGAD bihangayikishijwe n’uko nta ruhande mu zihanganye rwiteguye kumva urwo bahanganye.

Muri iyo minsi 15 ishize, hatangajwe kenshi amasaha y’agahenge, ariko ntiyubahirizwe, buri ruhande rukita urundi ko ari rwo nyirabayazana.

Imibare yatangajwe mu mpera z’Icyumweru gishize( cyarangiye taliki 30, Mata, 2023) yavugaga ko abantu bagera kuri 528 ari bo bari bamaze guhitanwa n’iriya ntambara, abandi barenga 4,599 barakomereka.

Imfashanyo yo kugoboka abahunze imirwano nayo yatangiye kugera muri kiriya gihugu n’ubwo hari aho bigoye kuyigeza kubera amasasu acicikana i Karthoum.

Impande zihanganye zirashaka ko urutsinda urundi ari rwo rwayobora Sudani.

Intandaro y’iyi ntambara ni uko abasirikare bakuru bayoboye Guverinoma ya gisirikare y’inzubacyuho batumvikanye ku cyakorwa n’igihe byasaba ngo ubutegetsi busubizwe abasivili.

Umugaba w’ingabo zari zisanzwe ziyoboye Sudani witwa General Abdel Fattah al-Burhan yabwiye Reuters ko atazigera yicara ngo aganire n’uyoboye abamurwanya witwa General Mohamed Hamdan Dagalo bahimba izina rya  Hemedti.

Dagalo nawe yarahiye ko atavugana na Burhan keretse abasirikare be bemeye gushyira intwaro hasi.

Buri ruhande rutsimbaraye mu nguni yarwo kandi ibi nibyo biri gutuma intambara ikomeza guca ibintu.

Abarebera ahitaruye iby’iriya ntambara bavuga ko abasirikare ba Dagalo bafite ibikoresho bihambaye ugereranyije n’abasirikare ba Burhan.

Uretse ibikoresho, bivugwa ko bafite n’ubuhanga mu bya gisirikare kuko barimo abahoze ari inyeshyamba z’aba Janjaweed  barwanye muri Darfiour igihe kirekire.

Intambara ya Sudani ije mu gihe muri Afurika hasanzwe izindi ntambara zirimo iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihanganyemo n’inyeshyamba zirimo na M23.

Muri Mozambique hari imirwano yo kuhirukana abarwanyi bakora iterabwoba, muri Burkina Faso, Mali, Chad no mu bindi bice bya Sahel n’aho ibintu si shyashya.

Muri Afurika iyo igihugu kitari mu ntambara, kiba kiyivuyemo kiri kwisana cyangwa se kiri gutegura indi.

Iyi ni imwe mu mpamvu zidindiza iterambere ry’uyu mugabane ukennye kurusha indi.

TAGGED:AbarwanyiAfurikaIntambaraSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Mwana Ukundwa’: Gahunda Yo Kugabanya Igwingira Muri Nyamasheke
Next Article Ubushinwa Bugiye Gucukura Petelori Mu Bilometero 9 Mu Butayu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?