Intambara Ya Sudani Iri Kwaguka, Akarere Kose Karahangayitse

Ibyumweru bibaye bibiri muri Sudani intambara itangiye. Ababikurikiranira hafi bavuga ko iri gufata indi ntera kuko n’ibihugu bigize Umuryango wa IGAD bihangayikishijwe n’uko nta ruhande mu zihanganye rwiteguye kumva urwo bahanganye.

Muri iyo minsi 15 ishize, hatangajwe kenshi amasaha y’agahenge, ariko ntiyubahirizwe, buri ruhande rukita urundi ko ari rwo nyirabayazana.

Imibare yatangajwe mu mpera z’Icyumweru gishize( cyarangiye taliki 30, Mata, 2023) yavugaga ko abantu bagera kuri 528 ari bo bari bamaze guhitanwa n’iriya ntambara, abandi barenga 4,599 barakomereka.

Imfashanyo yo kugoboka abahunze imirwano nayo yatangiye kugera muri kiriya gihugu n’ubwo hari aho bigoye kuyigeza kubera amasasu acicikana i Karthoum.

- Advertisement -

Impande zihanganye zirashaka ko urutsinda urundi ari rwo rwayobora Sudani.

Intandaro y’iyi ntambara ni uko abasirikare bakuru bayoboye Guverinoma ya gisirikare y’inzubacyuho batumvikanye ku cyakorwa n’igihe byasaba ngo ubutegetsi busubizwe abasivili.

Umugaba w’ingabo zari zisanzwe ziyoboye Sudani witwa General Abdel Fattah al-Burhan yabwiye Reuters ko atazigera yicara ngo aganire n’uyoboye abamurwanya witwa General Mohamed Hamdan Dagalo bahimba izina rya  Hemedti.

Dagalo nawe yarahiye ko atavugana na Burhan keretse abasirikare be bemeye gushyira intwaro hasi.

Buri ruhande rutsimbaraye mu nguni yarwo kandi ibi nibyo biri gutuma intambara ikomeza guca ibintu.

Abarebera ahitaruye iby’iriya ntambara bavuga ko abasirikare ba Dagalo bafite ibikoresho bihambaye ugereranyije n’abasirikare ba Burhan.

Uretse ibikoresho, bivugwa ko bafite n’ubuhanga mu bya gisirikare kuko barimo abahoze ari inyeshyamba z’aba Janjaweed  barwanye muri Darfiour igihe kirekire.

Intambara ya Sudani ije mu gihe muri Afurika hasanzwe izindi ntambara zirimo iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihanganyemo n’inyeshyamba zirimo na M23.

Muri Mozambique hari imirwano yo kuhirukana abarwanyi bakora iterabwoba, muri Burkina Faso, Mali, Chad no mu bindi bice bya Sahel n’aho ibintu si shyashya.

Muri Afurika iyo igihugu kitari mu ntambara, kiba kiyivuyemo kiri kwisana cyangwa se kiri gutegura indi.

Iyi ni imwe mu mpamvu zidindiza iterambere ry’uyu mugabane ukennye kurusha indi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version