Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2025 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Netanyahu yihanije ibihugu bitumva impamvu z'intambara igihugu cye kirwana na Hamas.
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel yaraye yanditse kuri X ko Ubwongereza budakwiye kwitiranya kwirwanaho nk’igihugu no gukorera abantu ibya mfura mbi.

Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer uyobora Ubwongereza muri iki gihe aherutse kuvuga ko ibyo Israel ikora muri Gaza bikwiye kwamaganwa.

Si Ubwongereza gusa bwarakaje Israel kuko na Canada ya Mark Carney n’Ubufaransa bw’Ubufaransa bwa Emmanuel Macron kuko bose avuga ko bitwara nk’abashyigikiye Hamas, umutwe Israel yanga urunuka.

Ubwo abayobozi b’ibi bihugu bamaganaga ibyo Israel ikora, Hamas yabyakiriye neza.

Hamas yavuze ko ibyo abo bayobozi bakora biri mu rwego rwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Netanyahu we yaraye ahisemo gukoresha X mu gusubiza abavuga ibyo.

Yanditse ati: “ Ndagira ngo mbwire Perezida Macron, Minisitiri w’Intebe Carney na Minisitiri w’Intebe Starmer ko iyo ushima ibyo abicanyi, abagome bafata abagore ku ngufu bakica impinja n’abandi nkabo bakora, burya uba uri mu ruhande rubi rwo gutanga ubutabera”.

Netanyahu  avuze ibi mu gihe igihugu cye cyarakajwe n’uko hari abakozi ba Ambasade ya Israel babiri biciwe muri Amerika barashwa n’umuntu wasakuzaga ngo “Mureke Palestine yigenge”.

Abayobozi ba Israel bafashe iki gitero nk’urugero rw’’urwango iki gihugu gifitiwe haba mu Burayi cyangwa ahandi.

Igitero Israel iherutse gutangiza muri Gaza ni icyo kwagura aho igenzura, ikabikora mu rwego rwo kubuza Hamas kwisuganya no gukomeza gufata bunyago abaturage b’aho.

Mu kubigenza gutyo, Israel irateganya kuzimura abantu miliyoni 2.3 ikabashyira mu gice yise ko ari icyo kubafashirizamo yise Humanitarian Area.

Hari abahoze ari inshuti za Israel bayishinja ko intambara iri kurwana muri Gaza iri gukoranwa ubugome, bamwe badatinya kugereranya na Jenoside, ingingo ubuyobozi bwa Israel buhakana cyane.

Netanyahu we avuga ko intego za Hamas atari ukubaka Leta ya Palestine ahubwo ari ukurimbura Israel ikavaho, akemeza ko intego ya Hamas ari ukurimbura abaturage bamaze imyaka 3,500 mu gihugu cyabo.

Ntiyiyumvisha ukuntu abayobozi ba biriya bihugu batumva uko kuri ngo bareke gushyigikira Hamas.

Mu gihe ari uko byifashe ku mubano w’ibi bihugu, i Yeruzalemu bashima uko Amerika ya Donald Trump iri kubyifatamo.

Ubwo Joe Biden bwo bwavugaga ko ari ngombwa ko habaho Leta ebyiri zituranye, ni ukuvuga iya Israel ni iya Palestine, ikintu Israel ivuga ko kitaramba kuko Hamas yahita ihindura icyo gihugu akarima kayo.

TAGGED:CanadafeaturedHamasIgiteroIntambaraIsraelUbufaransaUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We
Next Article Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?