INTAMBARA YERUYE Yatangijwe Kuri Ukraine

Putin  yategetse ingabo ze gutangiza intambara kuri Ukraine kuko ngo u Burusiya ntibwakomeza kubaho buturanye n’igihugu cyabaye icyambu cy’abanzi babwo.

Mu ijambo ritangiza intambara yagejeje ku baturage be, Vladmir Putin yavuze ko intego ari uguca intege igisirikare cya Ukraine agashyiraho ubutegetsi butamutesha umutwe.

Yasabye abasirikare ba Ukraine ko niba bakunda ubuzima bwabo bagomba gushyira intwaro hasi bagasubira mu ngo zabo, bitaba ibyo ngo barabona ibyo amaso yabo atigeze abona.

Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya zarangije guca intege iza Ukraine zari zishinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Boryspil mu Murwa mukuru Kiev.

- Advertisement -

Izi ngabo kandi zarangije gufunga inzira y’amazi yinjirira mu Nyanja y’Umukara n’Inyanja yitwa Azov, bikaba byakozwe mu rwego rwo gukumira ko hagira umusada uhabwa Ukraine uciye muri iyo nzira.

Amafoto yasohotse yerakana ingabo z’u Burusiya ziri gupakira imodoka z’intambara zizigejeje ku cyambu cya Odessa kuri ku Nyanja itukura.

Hari n’ubwato bupakiye indege z’intambara zirimo za kajugujugu n’izindi zifashishwa aho rukomeye.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamaganye ibya kiriya gitero avuga ko nta mpamvu ifatika yo gutangiza intambara u Burusiya bwari bufite.

Biden yanenze icyemezo cya Putin cyo gutangiza intambara

Yasohoye itangazo ryamagana kiriya gitero avuga ko ari igitero cyakozwe cyatekerejweho ariko kitari gikwiye.

Avuga ko u Burusiya ari bwo bugomba kuzabazwa urupfu rw’abazagwa muri iriya ntambara ndetse n’ibizahangirikira byose.

Umukuru w’Amerika avuga ko azakomeza gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine kandi ngo abagize itsinda rye rishinzwe umutekano bagomba kujya bamugezaho uko byifashe mu bihe bidahindagurika.

Kuri uyu wa Gatatu Inteko ishinga amategeko ya Ukraine yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera abaturage bose bafite imyaka y’ubukure gutunga imbunda kandi n’abahoze mu gisirikare basezerewe bemererwa kongera  gusubira mu gisirikare bagafata imbunda.

Abahoze mu gisirikare cya Ukraine babarirwa mu bantu 200,000.

Ikindi gishya cyamenyekanye ni uko mu masaha akuze hari igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku nzego nkuru za Ukraine kibanza kwangiza mudasobwa za kiriya gihugu.

Bisa n’aho u Burusiya bwagabye ibitero bibiri kuri Ukraine ni ukuvuga icy’ikoranabuhanga n’igitero cya gisirikare gisanzwe.

Igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye Inzego za Guverinoma naza Banki.

Imodoka z’intambara z’u Burusiya ubwo zinjiraga muri Ukraine mu buryo bweruye
Abasirikare b’u Burusiya basezeranaho mbere y’uko binjira mu ntambara
Ibifaru by’u Burusiya byitegura urugamba
Imodoka 100 z’u Burusiya nizo zifashishijwe zijyana abasiriare ba mbere mu ntambara yeruye na Ukraine
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version