Intambara Y’Isi Ya Gatatu Irakomanga…

Aho ibintu bigana, biragaragara ko isi ishobora kwadukamo intambara ya gatu y'isi

Abanyarwanda baca umugani w’uko ‘ibijya gucika bica amarenga’. Uyu mugani muri iki gihe uri hafi kugana akariho kubera ko ubushyamirane buri hagati ya Leta zuze ubumwe z’Amerika n’Uburusiya- binyuze muri Ukraine- bwafashe intera iganisha ku ntambara y’isi.

Iramutse ibaye yaba ari iya gatatu yanditswe mu mateka y’isi kuko iya mbere yatangiye taliki 28, Nyakanga, 1914 irangira taliki 11, Ugushyingo, 1918 mu gihe iya kabiri y’isi yatangiye taliki 01, Nzeri, 1939 irangira taliki 02, Nzeri, 1945.

Kuvuga ko intambara ya gatatu y’isi ishoboka muri iki gihe bishingira ku ngingo y’uko impande zihanganye hagati y’Uburusiya na Ukraine( iyi ifashijwe na OTAN/NATO) buri ruhande ruri kwiyegereza inshuti kugira ngo zirwunganire.

Kurema ibice binini bihanganye mu gihe cy’intambara ikomeye kandi ibyo bice bikaba biri ku migabane y’isi itandukanye ni ibyo akenshi bituma intambara yaguka igafata ubukana abanyamateka bita ko ari ‘intambara y’isi’.

Mu rwego rwo kurinda abantu urujijo, ni ngombwa kubamenyesha ko intambara y’isi itagera ku isi hose nk’uko bamwe bashobora kubyumva batyo.

Ahubwo yitwa ityo iyo irenze kuba iy’ibihugu bibiri hakinjiramo ibindi byinshi kandi byo ku migabane itandukanye.

Urugero, intambara ya kabiri y’isi yarwaniwe mu Burayi, irambuka igera muri Afurika( muri Tunisia n’ahandi), igera muri Aziya ndetse Leta zunze ubumwe z’Amerika ziza kuyinjiramo.

Ntibisobanuye ko muri buri gihugu cy’isi habereye imirwano ahubwo ibihugu[bimwe na bimwe] byo ku migabane tuvuze haruguru byarayirwanye.

Ng’uko uko ibintu bigenda kugira ngo intambara yitwe ko ari iy’isi.

Ese muri iki gihe irashoboka?

Igisubizo ni Yego na Oya.

Ni Yego kubera ko amakuru ari kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika yemeza ko ingabo 12,000 za Koreya ya ruguru zamaze kugera mu Burusiya ngo zifashe iz’iki gihugu kurwana na Ukraine nayo ishyigikiwe na OTAN/NATO y’Abanyaburayi n’Abanyamerika.

Amakuru y’uko abasirikare ba Koreya ya ruguru bamaze kugera mu Burusiya yabanje gutangazwa mbere na mukeba wayo ari we Koreya y’Epfo.

I Seoul nibo babwiye Ukraine ko igomba kurya iri menge kuko hari ingabo za Pyongyang( umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru) zamaze kugeza mu Burusiya ngo zibe zimenyera ikirere cy’aho.

Abasirikare b’iki gihugu bari mu mutwe udasanzwe bagera kuri 800 kandi nibo babanje yo.

The New York Times ivuga ko amakuru ayigeraho, yemeza ko mu Cyumweru gitaha abasirikare ba mbere ba Koreya ya ruguru bazaba bamaze kwinjira ku rugamba bafatanya na bagenzi babo bo mu Burusiya kurwana na Ukraine.

Ubwo amakuru yageraga mu Biro by’ubutasi bwa Amerika y’uko Koreya ya ruguru yamaze kohereza bariya basirikare mu Burusiya, byakuye benshi umutima kuko bahise biyumvisha aho ibintu bigana.

Ni ikibazo gikomeye kuko bishobora kuzatuma na Koreya y’epfo( inshuti ya Leta zunze ubumwe z’Amerika) nayo ijya ku ruhande rwa Ukraine, ikayifasha, bityo Koreya zombi zikarwanira muri Ukraine cyangwa mu Burusiya.

Ibihugu byombi kandi byigeze kurwana mu ntambara yabaye guhera taliki 25, Kamena, 1950 kugeza taliki 27, Nyakanga, 1953.

Kuva icyo gihe aho umwe aciye undi ahacisha umuriro.

Igisubizo gishobora kuba Oya kandi kubera ko Uburusiya bufite intwaro za kirimbuzi, Koreya nayo irabinugwanugwaho, Abanyamerika bazifite ku bwinshi kandi izi ntwaro buri wese arazitinya, yaba azifite cyangwa atazifite.

Intwaro za kirimbuzi isi ifite muri iki gihe, zifite ubukana bwikubye inshuro nyinshi ubwo bombes atomiques zarashwa i Hiroshima na Nagasaki zari zifite.

Iyi ni imijyi ibiri y’Ubuyapani ingabo za Amerika zarashemo ziriya bombes bituma Abayapani batsindwa intambara y’isi ya kabiri ndetse ihita ihagarara.

Ubujyanama no gushyira mu gaciro bishobora gutuma intambara ikomeza kuba isanzwe-itarimo intwaro za kirimbuzi- wenda ikaguma ku butaka iri kubera ho aho kugira ngo yaguke igere ku rwego rwo kuba intambara y’isi.

Icyakora igihe Uburusiya bwasinyanaga na Koreya ya ruguru amasezerano yo gufatanya mu bya gisirikare no gutabarana igihe hari utewe, byari bivuze ko byombi hari igihe bizafatanya mu ntambara.

Icyo gihe rero gishobora kuba kigiye kugera.

Ntawamenya icyo Ubushinwa bubivugaho ariko nanone bushobora kuba buri gukurikirikiranira hafi uwo mubano hagati ya Pyongyang na Moscow kuko utabushimisha.

Abanyapolitiki bo mu Bushinwa bahangayikishijwe n’ukuntu umubano wa Koreya ya ruguru n’Uburusiya urushaho gukomera kandi Ubushinwa bwarahoze ari bwo buvuga rikijya mur ibyo bihugu byombi.

Umusesenguzi witwa Ian Bremmer avuga ko umubano wa Pyongyang na Moscow uhangayikishije Beijing bikomeye.

Ati: “Ntekereza ko ubutegetsi bwa Beijing buhangayikishijwe cyane n’uyu mubano”.

Umusesenguzi Ian Bremmer

Bremmer ayobora ikigo cy’ubushakashatsi kitwa Eurasia Group gikorera i New York muri Amerika.

Yemeza ko uwo mubano warakaje Ubushinwa kuko bwari busanzwe bwumva ko ari bwo murinzi ukomeye wa Koreya ya ruguru.

Ukraine-ku rundi ruhande- yemeza ko amakuru y’ubufatanye bwa Pyongyang na Moscow ari impamo.

Perezida wayo Volodymyr Zelenskyy aherutse gusaba Amerika ko yayifasha kubona intwaro za kirimbuzi cyangwa ikemererwa kujya muri OTAN/NATO kuko ari byo byatuma Uburusiya buyitinya kuko bwabona ko na ‘Nyina wundi abyara umuhungu’.

Abanyamateka bemeza ko kuva intambara ya Vietnam yarangira ari ubwo Koreya ya ruguru yohereje abasirikare bayo mu ntambara hanze yayo.

Iyi ntambara yabaye guhera taliki 01, Ugushyingo, 1955 kugeza taliki 30, Mata, 1975.

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin ntiyigeze ahakana ko agiye gufashwa na Koreya ya ruguru ndetse ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo avuga kuri ayo makuru, yamusubije ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare rizumvikanwaho n’ibihugu byombi.

Uhagarariye Koreya ya ruguru mu Muryango w’Abibumbye avuga ko ibyo igihugu cye gishinjwa nta shingiro bifite.

Ku rundi, Minisitiri w’ingabo muri Koreya y’epfo witwa Kim Yong-hyun arateganya guhura na mugenzi we uyobora ingabo z’Amerika witwa  Lloyd Austin mu nama izabera  i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ingingo bazaganiraho irebana n’uko umutekano wifashe hagati ya Koreya zombi.

Amerika ifite ingabo zayo muri Koreya y’Epfo zigera ku bantu 24,234.

Twabibutsa ko Koreya ya ruguru ihana imbibi n’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa.

Amerika isanzwe ishinja Ubushinwa guha Uburusiya ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora indege z’intambara, intwaro zigezweho na za mudasobwa za karahabutaka.

Uko intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya izagenda mu gihe kiri imbere bizagenwa kandi n’ibizava mu matora ya Perezida w’Amerika mu minsi mike iri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version